Ngororero: Kurwanya imirire mibi n'igwingira bikomeje gufatirwa ingamba

Byashimangiwe mu nama yize ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kurwanya imirire mibi n'igwingira (NSDS). Inama yitabiriwe na ba Data Managers ku bigo nderabuzima n'abo ku bitaro n'abayobozi b'ibigo nderabuzima. Yayobowe n'Umuyobozi  w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame MUKUNDUHIRWE Benjamine.  Hafashwe ingamba:
1)Abakozi bashinzwe ibarurishamibare (Data Managers) ku bigo nderabuzima biyemeje kuba barangije kwinjiza abagenerwabikorwa bashya (guhera Ukwakira 2020 kugeza bu) muri system no gukosora amakuru yanditse nabi bitarenze 30/03/2021
2)Gukemura ibibazo byose bituma abagenerwabikorwa 100% badahabwa amafaranga. Ahabaye ikibazo bakakimenyekanisha hakiri kare kigakemurwa n'ababishinzwe.
3) Abayobozi b'ibigo nderabuzima basabwe  gukurikirana ko nta muturage uzongera gusiragizwa kubera NSDS, adakemuriwe ikibazo ku kigo nderabuzima
4) Basabwe guha umwanya ibibazo byose kugira ngo serivisi zigenerwa abaturage zose zigende neza.