Ngororero: abakobwa babyariye iwabo bakiri bato bazakomeza kwitabwaho


Bayavugiwe mu gikorwa cy'ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa. Bwakozwe n'itsinda riyobowe na VM Assoc  Madame  Mukunduhirwe Benjamine   Umushyitsi mukuru yari umuyobozi wa PRO_FEMME TWESE HAMWE  Madame EMA Marie Bugingo.
Ubu bukangurambaga bwahuje abakobwa batewe  inda zitateguwe, Inshuti z'umuryango, uhagarariye abayobozi b'imidugudu, uhagarariye abafite ubumuga, uhagarariye abanyamadini, uhagarariye urubyiruko, Inama y'Igihgu y'abagore, ubuyobozi bwa centre de sante ya Ramba ,uhagarariye Isange one stop center  ya Kabaya.
Ibyaganiriweho:
- Hasobanuwe ihohoterwa n'ibyiciro byaryo ndetse n'ingaruka zaryo k'umuryango n'uko ryakumirwa.
- Gukurikirana uwakoze ihohoterwa .
- Ubwuzuzanye mu muryango.
     
Hafashwe ingamba zo kurwanya ihohoterwa mu miryango n'ahandi hose no gukomeza kwita  ku bakobwa babyaye bakiri bato ndetse n'abana babo.