Kuwa 17/03/2021 mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Ngororero guhera isaa tanu(11h00) kugeza isaa munani(14h00) hakozwe inama itegura kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Inama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero Bwana NDAYAMBAJE Godefroid ari hamwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine
Inama yitabiriwe n'aba bakurikira:
-Inzego z'umutekano ku rwego rw'Akarere;
-Komite ya Ibuka ku rwego rw'Akarere;
-Perezida wa Ibuka ku rwego rwa buri murenge;
-Uhagarariye amadini n'Amatorero ku rwego rw'Akarere n'Imirenge;
-Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge;
-Abakozi bo mu ishami ry'imiyoborere Myiza mu karere
Ingingo yaganiriweho ni Imyiteguro yo kwibuka kunshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda,
Nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe imyanzuro ikurikira:
-Gutegura abaturage bamenyeshwa gahunda yo kwibuka binyuze mu matsinda mato: Abayobozi n'Abafatanyabikorwa, amakoperative, amatsinda by'Ubumwe n'ubwiyunge, ibigo by'amashuri, amahuriro y'Ubumwe n'ubwiyunge n'Urubyiruko;
-Kunoza isuku ku nzibutso no gutegura inzira ziherekeza ;
-Gukangurira abaturage kuranga aho Imibiri y'Abazize jenoside idatarashyingurwa mu cyubahiro aho iherereye;
_Gukaza umutekano ku nzibutso abazirinda bakunganirwa n'amarondo;
_Gutegura imibiri yabonetse ngo izashyingurwe mu cyubahiro;
_Gutegura abajyanama b'ihungabana mu mirenge;
-Abanyamadini bitabiriye iyi nama biyemeje gukangurira abayoboke babo kwitabira igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no kwegera abarokotse babafasha mu bikorwa binyuranye;
-Abarezi mu bigo by'Amashuri basabwe gutangira gutegura abanyeshuli kuri gahunda yo kwibuka
-Imirenge yasabwe gushyira imbaraga mu kurangiza imanza za GACACA mu buryo bwo kumvikanisha abafitanye urubanza.