Ngororero: Imidugudu ntangarugero ikeneye ibikorwa remezo nk'amazi n'amashanayarazi

Kuri uyu wa 26/02/2021 ku Biro by'Akarere hateraniye inama ku mihigo y'Umudugudu, Akagari n'Umurenge Ntangarugero

 Yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame Mukunduhirwe Benjamine ari kumwe n'umukozi wo mw'ishami ry'imiyoborere myiza wagenzuye ishyirwamubikorwa ry'uyu muhugo Madame Nyiransengimana Donatille . Yahuje abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari dufite Imidugudu Ntangarugero n'abakozi mu mirenge bashinzwe gukurikirana uwo muhigo.


Nyuma yo kuganira ku byavuye mu isurwa ry'Umidugudu, Utugari n'Umurenge Ntangarugero, kugaragaza uko uwo muhigo uhagaze n'imitangire ya raporo, hafashwe imyanzuro ikurikira:
1.Kongera imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry'umuhigo hifashishijwe amahirwe bafite(amasibo, indahangarwa, Youth volunteers, ...),
2.Guhanga udushya twifashishwa kwesa imihigo
3.Aho imidugudu idafite aho ikorera hashakwa byihuse (gukorana n'Imirenge),
4. Imidugudu/Utugari ntangarugero itageramo ibikorwa remezo by'ibanze (qmazi, amashanyarazi) hashakwa uko byagezwayo aho  bishoboka
5. Akagari  Ntangarugero ka Bweramana katubatse kasanwa (Akarere)
6. Gukemura burundu ibibazo biri mu mitangire ya raporo (biterenze kuwa 03/03/2021 zikazaba zagejejwe ku Karere)