KWAKIRA NO GUKEMURA IBIBAZO BY’ABATURAGE

Mu Karere ka Ngororero buri shami ryakira ibibazo by'abaturage bijyanye n'inshingano zaryo za buri munsi.   By'umwihariko ibindi byakirirwa mu nteko y'abaturage iba buri wa kane ku Karere guhera saa tatu. Hari kandi inteko z'abaturage ziba buri wa kabiri no kuwa gatanu nazo zikemurirwamo ibibazo binyuranye.

Ibibazo bikunze kugaragara ni ibijyanye n’amakimbirane mu miryango,amasambu, ingurane, abashaka imfashanyo,abarenganye n’ibindi.Ku yindi minsi isanzwe  abafite ibibazo bagana serivisi y’Imiyoborere myiza cyangwa  abayobozi barebwa n’ikibazo gihari.

Ibibazo bitabashije gukemurirwa mu karere bifatirwa umwanzuro wo kwimurirwa aho byakemurirwa haba mu rwego rwisumbuye cyangwa urwego rw’Umurenge.

Iyo ikibazo kimenyekanishijwe gisaba gukora iperereza rihagije cyangwa kigomba gukemurirwa aho kiri, habaho gahunda yo gusura aho icyo kibazo giherereye.

Umuturage uzanye ikibazo ku rwego runaka abanza kugaragaza umwanzuro wanditse (mu kayi yabigenewe) cyafatiwe ku rwego rurubanziriza