Akarere ka Ngororero gafite ahantu nyaburanga hanogera ba mukerarugendo. Twavuga nka site touristique yo ku Mukore wa Rwabugiri aho umwami Rwabugiri yahuriye n'umuzungu wa mbere wakandagiye mu Rwanda umudage Von Goetsen mu mwaka w'i 1984. Aha ubu ni mu murenge wa Kageyo mu kagari ka Mukore.

Ahandi hantu nyaburanga ni ishyamba rya Gishwati n'irya Mukura, amaterasi y'indinganire mu murenge wa Sovu, mu Miko y'abakobwa, imisozi ya Bayi na Magaba, umusozi wa Ngurugunzu, umugezi wa Nyabarongo Kibirira, n'ahandi.

Muri rusange imigezi, impinga z'imisozi by'aka karere usanga bibereye ijisho.