E-MBONI | 

Ababonye seritifika bafite icyerekezo cy’ubuzima

Nyuma y’igihe cy’amezi 6 bamaze biga umwuga w’ubudozi mu kigo cy’urubyiruko cya Kabaya, abasore n’inkumi bagera kuri 25  babonye impamyabumenyi. Igishimishije nuko bahise bibumbira muri koperative y’ubudozi kuburyo ubu bafite konti muri banki mu rwego rwo kugira ubuzima bufite intego.

Urubyiruko rwishimiye uburyo ubuyobozi bw’akarere bubahora hafi kuburyo amasomo yose bahawe bayaboneye ubuntu.

Umwe mu bahuguye uru rubyiruko ku bufatanye bwa Technoserve na MYICT Bwana Ngaruyubumwe Donatien yabashimiye umuhati bagize kugirango babone icyerekezo cy’ubuzima, abashishikariza kuba inyangamugayo  bakirinda gutega amaboko ahubwo bakarangwa n’ubutore mu kwigisha abandi kugera ku buzima bufite vision.

 Maniriho Gilbert ni umwe mu babonye seritifika. Yivugiye ko kubera ubumenyi avanye muri iki kigo yemeye ko aho kubaza abandi icyo bakumariye ahubwo wagaragaza icyo wabamariye n’icyo wimariye

Umukozi w’akarere ufite urubyiruko, siporo n’umuco mu nshingano ze  Twayigize Ose  yasobanuriye urubyiruko uburyo Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yitaye ku Rwanda rw’ejo irushakira ejo heza. Yabawiye ko kuba ari imfura z’iki kigo bahawe byinshi bakaba banasabwa byinshi.  

Yabasabye kuzitangira barumuna babo ndetse n’abakuru bazaza babagana  bakabaha ku bumenyi bavomye muri iki kigo. Yasabye ababyeyi kugira uruhare rugaragara mu kugifata neza bagicungira umutekano kuko ngo aho ujishe igisabo ntuhatera ibuye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabaya Mupenzi Esdras niwe wahagarariye umuyobozi w’Akarere wari utegerejwe muri uyu muhango. Yibukije urubyiruko kwirinda gutega amaboko kandi aribo mbaraga z’igihugu. Ibi yabibasabye agira ati kibe ikizira gusaba kuko akaboko gasaba gahora kari hasi y’agatanga, kandi ko akaboko gahora kagutamika ubutitsa gashobora no kukuniga ukemera.

Imfura z’iki kigo zasabwe kukibera ba amasaderi beza kikarusaho kumenyekana no kugirira benshi akamaro. Ikigo cy’urubyiruko cya Kabaya gifasha urubyiruko mu mahugurwa anyuranye nko kwiga imishinga, gahunda ya hanga umurimo , gutanga ubujyanama mu buzima bw’imyororokere, kurwanya ibiyobyabwenge n’ubuzererezi.

 Ikigo cyatangiye gukora muri 2013 kikaba kimaze kugera ku musaruro ushimishije.  Mu gihe kiri imbere  kizatanga izindi serivisi zijyanye n’ubuzima nko kwipimisha ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Ndetse ubuyobozi bwa police bwasabwe ko hakwigwa uburyo cyazigishirizwamo amategeko y’umuhanda. Hateganijwe kandi ko haziyongeramo n’indi myuga inyuranye nko kwiga gusudura, gukora amazi, ubwubatsi n’ubundi bugeni.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRO Ngororero District

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*