E-MBONI | 

Aabana bakeneye inyunganiramuburi ngo bakure neza

Kuwa 9/10/2018 kuri Centre de Sante ya Nyange A iherereye mu murenge wa Ngororero hatangijwe Icyumweru cy’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi

Abana bahawe Inyunganiramubiri zirimo Vit A, Ongera, imiti y’inzoka,....Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi, abana barapimwa kugirango abagaragayeho imirire mibi bakomeze  gukurikiranwa ndetse n’abazima ababyeyi babo bakomeze kwigishwa kwirinda imirire mibi, kugira isuku, kuringaniza urubyaro, kwihaza mu biribwa ,...dore ko insanganyamatsiko igira iti "kuboneza urubyaro bidufasha kwita ku buzima bwacu n’ubw’abacu. "

Ababyeyi bifuzaga kuboneza urubyaro ako kanya barimo guhita bahabwa iyo Service ndetse bakanahabwa  n’izindi nyigisho zigamije kwirinda indwara zandura n’izitandura.

Igikorwa kizakomeza mu bigo nderabuzima byose gisozerezwe muri CS Muaramba.

Icyo gikorwa cyatangijwe n ‘Umuyobozi  w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Bwana KURADUSENGE Janvier. kubera ubureme bwacyo cyitabiriwe  kandi n’intumwa zaturutse muri RBC, umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Muhororo, abakozi bo mu Ishami ry’ubuzima mu Karere, abakozi bo mu bitaro bya Muhororo, abakozi b’ikigo Nderabuzima cya Nyange A, abakozi b’umurenge wa Ngororero n'bajyanama b’ubuzima. 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*