E-MBONI | 

Biyungiye kuri Alitari mu ruhame rwa benshi

Muri Paroisse ya Rususa mu gitambo cya misa ya kabiri cyo kuri uyu wa 23/09/2018, mu rwego rwo   gukangurira abakristu kugira ubumwe   no kubagaragariza ibyakozwe muri uyu mwaka wiswe uw'Ubumwe n'Ubwiyunge muri Kiliziya;Padiri Mukuru Bwana Irivuzumwami Denys afatanije na komite ishinzwe ubutabera n'amahoro muri iyi paruwasi bateguye abatangabuhamya ku mpande ebyiri:

1.abakoze Jenoside bafunguwe bagatera intambwe bakegera abayirokotse bahemukiye bakabasaba imbabazi .

2.Abarokotse Jenoside batanze imbabazi bakaba babana n'ababiciye.

Abakoze Jenoside bifuje gusaba imbabazi mu ruhame bazisaba abakristu ,Imana, n'abanyarwanda muri rusange .

Dore abasabanyeimbabazi :

1.Havugukize Bernard(Ngororero,Rususa) yishe umugore we.yasabye imbabazi Bwana Bizimungu Alphonse (Ngororero,Rususa)wari muramu we.bahana imbabazi nk'uko bari bazihanye imbere y'abachristu.

2.Ntawurimenya Fulgence(Kageyo,Gaseke) yahize bikomeye umugore wa Ndihano Antoine(Kageyo/Gasiza) bituma uyu mugore afata icyemezo cyo kwimanika aho kwicwa n'imipanga. Yasabye imbabazi Ndihano na kiriziya n'Imana nabanyarwanda

3.Ntiriburakaryo Laurence(Rususa,Nyarubingo) yasabiye umugabo we imbabazi kuko yapfuye, azisaba abo uwo mugabo yiciye akanasahura aribo:Bugarura Fabien(Rususa/Cyumba) azimusabira ku Mana no ku bakristu.

4.Habimana Bartazard yasabye imbabazi Nyiransengimana Marcelline kuko yamwambuye amafranga yari yamufatiye mu ishyirahamwe arayahakana, nyuma y'imyaka 2 yisubiyeho aramushaka arayamwishyura.

Nyuma y'ubwo buhamya bushishikariza abakristu kwikiranura n'abo bahemukiranye.MUKANTABANA Odette umukozi ushinzwe Itorero ry'Igihugu n'ubukangurambaga rusange mu karere ka Ngororero yabahaye impanuro aboneraho kumenyesha abakristu ukwezi ko kuzirikana k'Ubumwe n'Ubwiyunge n'ibikorwa  bazihatira gukora.

Asaba na Kiliziya gukomeza uru rugendo rwo gufasha abayoboke bayo.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*