E-MBONI | 

Guverineri ba gitifu b'intara bakoreye akarere isuzuma

Kuri uyu wa kabiri 28/08/2018 Guverineri w'Intara y'iburengerazuba Bwana Munyantwari Alphonse yasuye Akarere ka Ngororero aho yasuzumye uburyo aka karere karimo gakemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.

Ni mu nama yamuhuje na Komite nyobozi, inzego z'umutekano zarimo umuyobozi w'ingabo mu turere twa Ngororero, Rutsiro, Karongi na Nyamasheke Colonel Gakuba, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n'abatekinisiye b'Akarere.

Nk'uko byagaragaye mu nyandiko n' amashusho yerekanywe n'imirenge yose uko ari 13, biriya bibazo birimo icy'abaturage batagira aho baba, ababa mu mazu ameze cyangwa ari hanyuma ya nyakatsi, icyo kurarana n'amatungo mu nzu, imirire mibi, kutagira ubwiherero, kurwara amavunja,... biragenda bigabanuka ndetse hari ibyakemuwe burundu nk'icy'amavunja.

Nko mu murenge wa Gatumba umunyamabanga nshingwabikorwa Uwihoreye Patrick yagaragaje ko kugeza kuri 28/08/2018 bubakiye abatagira inzu 5 kuri 6 bari babaruwe mu murenge, inzu 46 zisa na nyakatsi zaravuguruwe kuri 57 zariho, imiryango 100 itari ifite ubwiherero yarabwubakiwe,  ku ubwiherero 580 bwari bumeze nabi hubatswe 559, ku bana 93 bari bafite imirire mibi 58 barakize, imiryango 6 yabanaga n'amatungo mu nzu yaciye ukubiri nayo naho abantu 14 bari barwaye amavunja barayakize.

No mu murenge wa Nyange hari icyizere ko ibibazo biri gukemuka. Umunyamabanaga nshingwabikorwa wawo Mukasano Gaudence yerekanye ko ingo 567 zabonye ubwiherero bwiza kuri 609 zari zarabaruwe,  ku imiryango 620 yari ifite igisa n'ubwiherero 498 ifite ubutunganye, abantu 110 bari barwaye amavunja bose barayakize. Nk'uko Mukasano yabivuze uyu murenge niwo wari ufite benshi mu karere.

Nyuma yo kwitegreza amashusho Guverineri Munyantwari yasabye ko amafoto yanozwa ndetse n'imibare ikarushaho kugira injyana kandi bigakorwa buri igihe kugeza ubwo ibibazo bizava mu nzira. Yongeyeho ko inyubako z'ubwiherero n'amazu bitagomba kuba "nikize" kuko hari aho bikimeze nabi kandi byitwa ngo byaravuguruwe. 

Bwana Munyantwari yanavuze ko ubuharike bugomba kurandurwa n'imizi yabwo kuko buri mu bikurura imibereho mibi y'ingo. Ikibazo cy'imirire mibi nacyo ngo kive mu nzira ngo kuko amahanga ntiyaba arata u Rwanda ngo rurangwemo kugwingira.

Intambwe imaze guterwa ngo ni nziza gusa Colonel Gakuba yavuze ko kizira gutekinika kuko ngo nuwaba akibikora nta cyerekezo yaba afite. Yagize ati "tuvugishe ukuri , ahakenewe ubufasha buboneke. Ati turi mu muvuduko mwinshi ugomba kugendana n'ukuli kw'ibikorwa.

Mbere y'iyi nama umunyamabanaga nshingwabikorwa w'Intara yaganiriye na komite nyobozi n'abatekinisiye b'akarere ku ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo igihembwe cya mbere. Yasabaye ko  abafite imihigo bagomba kubahiriza ibikubiye mw' isuzuma ry'imihigo rishya kugirango imihigo izeswe neza. Mayor Ndayambaje Godefroid yavuze ko impanuro bahawe n'aba bayobozi izafasha akarere mu kunoza imikorere n'imikoranire byose mu nyungu z'umuturage.

NSHIMYUMUREMYI  JEAN PIERRE/PRMCO Ngororero Disrict.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*