E-MBONI | 

Basangiriye ku ntango y'amahoro

Imboga, imitisima, amata, ibinyabijumba n'ibinyampeke by'amoko yose biri mu byaranze imirire yabaye ku munsi w'umuganura mu mirenge yose. Byose byavuye mu musaruro w'abahinzi borozi nubwo hakiri ingo zitagera ku mirire yujuje ibyangombwa.

Aha niho abayobozi b'imidugudu bongeye gushimangira umuhigo wo kurwanya imirire mibi. Bagize bati "ibi turimo kurya kuri uyu munsi w'umuganura nitwe tubyiyezereza kandi ni indyo yuzuye. Byavuye mu ngo zacu niyo mpamvu dukwiye gushyira hamwe tukarwanya imirire mibi aho ikiboneka mu midugudu yacu."

Uretse uyu muhigo wo kugera ku ndyo yuzuye , abaturage baniyemeje kwimakaza isuku mu ngo zabo, kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku gihe, kohereza abana bose mw'ishuli,...Imidugudu ya Gapfura, Sereri na Kabenge yo mu kagari ka Gatega mu murenge wa Hindiro yarangije kwishyura mutuelle 2018/2019.

Uretse guhigura imihigo ya 2017/2018 no guhiga iya 2018/2019 umunsi w'umuganura wanaranzwe no kuremera abatishoboye, kwita ku bana bahabwa amata n'ubusabane bwagragaje ko abanyarwanda bashyize hamwe muri byose.

Ku rwego rw'Akarere wizihirijwe mu murenge wa Hindiro aho umushyitsi mukuru yari umuyobozi w'Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid ari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*