E-MBONI | 

Ingano zeze neza mu murenge wa Kabaya

Igihingwa cy'ibigori mu mirenge ya Ngororero, Muhororo na Matyazo n'igihingwa cy'ingano mu mirenge ya Kabaya na Kavumu bitanga umusarurro ushimishije buri mwaka.

Ibi biravugwa n'abahinzi bibumbiye muri Twigire Muhinzi kimwe n'abajyanama b'ubuhinzi n'abagronome babatoje gukoresha inyongeramusaruro. Nk'uko bisobanurwa na agronome w'akarere Dusabimana Leonidas ibipimo by'umusaruro byarazamutse nk'uko bigaragara mu mihigo y'ubukungu 2017/2018.

Bwana Dusabimana agaragaza ko umuhigo wo kongera umusaruro w'ibigori weshejwe ku gipimo cy'100,2% naho ingano kuri 108,8 %. Ibigori byari byahinzwe kuri hegitari 10,544 naho ingano kuri hegitari 2,115.

Muri uyu mwaka w'ingengo y'imali 2018/2019 ibigoli bizahingwa kuri hegitari 10,600 naho ingano kuri hegitari 2,873. Ngo umusaruro uzarushaho kwiyongera

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*