E-MBONI | 

Umudugudu wa Mituga urubakirwa ibiro bijyanye n'igihe

 

Police ikomeje ingamba zo kubumbatira umutekano w’abantu n’ibyabo ari nako igira uruhare mw’iterambere ry’igihugu. Kuri uyu wa 15/05/2018 mu mudugudu wa Mituga, akagari ka Rugendabari mu murenge wa hindiro niho yatangirije ibikorwa byayo ku rwego rw’intara y’iburengerazuba.Ni ibikorwa ngarukamwaka ariko isura ikaba itari imwe.  

Uretse igikorwa cyo gukomeza gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ubu harin’agashya ko kubaka umudugudu 1 ujyanye n’igihe muri buri karere. Mu karere ka Ngororero police irimo kubaka ibiro by’umudugudu wa Mituga bivugwa ko utaranzwemo icyaha na kimwe mu mezi 6 ashize. Muri uyu mudugudu kandi ingo 100 zitari zifite umuriro w’amashanyarazi zagenewe akomoka ku mirasire y’izuba.

Umuyobozi w’uyu mudugudu Nsanziamana Jean Damascene yatangaje ko abaturage ayoboye barahiriye guca ukubiri n’icyaha ko ahubwo barajwe ishinga no kwitabira umuganda, kwishyura ku gihe ubwisungane mu kwivuza no kwicungira  umutekano bafatanije n’izindi nzego.

Ngo  abinjira n’abasohoka bamenyekanishwa vuba kandi ku gihe; hagakumirwa  ibyaha bitaraba ku buryo ngo mu mezi 6 ashize nta byaha by’urugomo cyangwa ibindi byawuranzwemo. Yashimiye police y’igihugu kuba iri kububakira ibiro by’umudugudu ku buryo gutanga serivisi bizarushaho kunoga.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Bwana Ndayambaje Godeford mu gushimira imikoramire inoze hagati ya police n’abaturage yibukije ko uru rwego rwakuye mu mwijima ingo 117 mu murenge wa Sovu umwaka ushize wa 2017.

Umuyobozi wungirije wa Police y’igihugu D/IGP Marizamunda Juvenal yatinze ku ntego  y’uyu mwaka igira iti: “Duharanire gutura mu mudugudu utarangwamo icyaha.” Yavuze ko ibi bikorwa bya police bibanjirije isabukuru y’imyaka 18 izizihizwa muri kamena 2018. Yashimiye abaturage ubufatanye mu gucunga umutekano “dukomora ku Ntore izirusha intambwe President Paul Kagame.”

 Bwana Marizamunda yashimangiye ko umudugudu wose ugomba guca ukubiri n’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ubujura, urugomo, inzoga z’inkorano ,….Umutekano wo mu muhanda nawo ngo ugomba kuba nta makemwa.

Guverineri w’intara y’iburengerazuba Bwana Munyantwari Alphonse yasabye abaturage bose guharanira kubaka imidugudu itarangwamo icyaha bityo “ntihagire imbogamizi yadukoma imbere mu kwiyubakira u Rwanda twifuza."

Ministre w’urubyiruko Rose Mary Mbabazi yashimye isuku yasanze mu baturage by’umwihariko abahawe ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba. Yifatanije n’abaturage bahuye n’ibiza anabashimira  icyizere bafitiye ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu burimo ubw’ingabo na police.

Ministre Mbabazi yashimiye abaturage b’umudugudu wa Mituga uburyo bitwara mu rwego rwo kwicungira umutekano.

Yabwiye abahawe ingufu z’amashanyayarazi gukorera mu mu mucyo bakava mu mwijima bagaca ukubiri n’icyaha. Yasabye urubyiruko gukumira ibiyobyabwenge, inda zitateganijwe, n’ibindi byaha byabangamira ejo hazaza h’igihugu cyacu.

Abaturage bahwe amashanyarazi bavuze ko gukorera ahabona bizafasaha abana babo kongera amasaha yo gusubira mu masomo, kandi ko bizabaruhura ubwonko kuko baciye ukubiri no kuba mw’icuraburindi.

NSHIMYUMUREMYI Jean Pierre/PRMCO Ngororero District.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*