Ministre w'Intebe yafashe mu mugongo abahuye n'ingaruka z'ibiza

Kuri uyu wa gatatu tariki 9/05/2018 aherekejwe na bamwe mu bagize guverinoma 5 na guverineri w’Intara y’iburengerazuba Munyantwari Alphonse, inzego z’umutekano ku rwego rw’igihugu, intara n’akarere Ministre w’intebe Edouard Ngirente yaje gufata mu mugongo abaturage bazahajwe n’ibiza mu karere ka Ngororero. Igikorwa cyabereye mu murenge wa Kavumu.

Ministre w’Intebe yashimiye abacumbikiye bagenzi babo mu bihe bikomeye asaba uwaba agituye mu manegeka wese kwihutira kwimuka. Yagize ati : “tubafashe mu mugongo mu ngorane mwagize tunabasaba kwihutira kuva ahashyira ubuzima bwanyu mu kaga.”

Aha yatangaje gahunda ya guverinoma yashyizeho amatsinda ku rwego rw’igihugu areba abantu batuye ahabi n’aho bazimukira. Icyo gikorwa ngo  cyatangiriye  mu turere twahuye n’ibiza nka Karongi, Ngororero, Rubavu na Rutsiro. Yibukije ko gahunda irambye yo gutuza abantu mu midugugudu igomba kwitabwaho.

  Ministre w’intebe yanatangaje ingamba mu guhangana n’ibiza, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bugahumuriza abanyarwanda, hakabaho ubufatanye mu gukusanya ubufasha bw’ibanze, amabwiza atangwa  n’inzobere mu miturire akubahirizwa, abaturage bose bakava mu manegeka.  Umuyobozi wa Guverinoma yanavuze ko ibikorwa remezo byangiritse bizasanwa ku buryo bwihuse kandi  burambye. Gahunda irambye yo ku rwanya isuri nayo igashyirwa mu bikorwa kugirango tudahingira ibiza… Ati “ ntabwo dushaka kubaho dutwarwa n’ibiza buri mwaka.” Ibi byose ngo  abaturage bazabigiramo uruhare rukomeye.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*