E-MBONI | 

Amazu yasenyutse mu murenge wa Ndaro

 Abafatanyabikorwa butandukanye basuye Akarere ka Ngororero kuri uyu wa gatatu tariki ya 2/05/2017 aho baje kureba uburyo ibiza byahitanye ubuzima bw'abantu, bikangiza ibikorwa remezo, bikica amatungo n'imyaka.

Intumwa ya Midimar yavuze ko bagiye gutanga ubufasha bwihuse nk'amabati, ibiribwa by'ukwezi,gufata mu mugongo imiryango yatakaje abantu iyigenera inkunga y'amafaranga.

Croix Rouge y'u Rwanda izatanga ibikoresho binyuranye nk'ibiryamirwa n'ibyo mu gikoni, RAB izashakira abahinzi imbuto muri season C.

Hon Manirarora Annoncee ku bufatanyena bagenzi be nawe yijeje ubuvugizi ko azakomanga ku miryango inyuranye ashakira ubufasha abazahajwe n'ibiza. Mayor Ndayambaje Godefroid yashimiye abitabiriye kuzatanga inkunga anizeza ko Akarere katazagoheka mu gushaka icyatuma abaturage badakomeza guhitanwa n'ibiza.

Aba bafatanyabikorwa bari kumwe na komite nyobozi n'inzego z'umutekano babanje kugera aho ibiza biri nko mu murenge wa Kabaya. Uyu murenge niwo wanatakaje abantu kurusha ahandi. Kugeza ubu mu Karere kose harabarurwa abantu 25 bahitanywe n'ibiza, amazu 401 yasenyutse na hegitari 338,1 z'imyaka inyuranye yangiritse.   

Ibi biza byateye abantu bose kugwa mu kantu: Shyerezo Norbert umujyanama muri nama njyanama y'Akarere yagize ati: "ibi birababaje rwose kubona tubura ubuzima bw'abantu barenga 20 kubera ibiza. Ni ubwa mbere mu mateka y'Akarere kacu. Gusa bitanze irindi somo kuri buri wese. Nyuma yo gutabara abazahajwe nabyo dukwiye gukurikizaho campaign ku buryo iyi mpeshyi yazasiga benshi bashoboka bavuye mu manegeka bagiye ku midugudu.

Uru ruzinduko rubaye nyuma y'uko Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Bwana Munyantwari Alphonse nawe yaje kwifatanya n'abaturage n'abayobozi mu kababaro basigiwe n'ibiza. Hari kuwa 1/05/2018 ku munsi mukuru w'umurimo. Mbere yo gutangira ibirori hafashwe umunota wo kwibuka abahitanywe nabyo.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*