E-MBONI | 

Twayigize Ose wabaye indashyikirwa yahawe ishimwe

Ku munsi mpuzamahanga w'umurimo wizihjwe kuwa 1/05/2018 abakozi b'akarere ka Ngororero bahuye n'umkoresha wabo bagaragaza ibibazo bafite mu kazi. By'umwhariko abakozi b'ubutugari bavuze ko ikoranabuhanga ribarikure kuko nta n'imashini za mudasobwa bafite. Ngo izo bahawe zarashaje ntizasimburwa.

Ikindi kibazo bagaragaje ni uko badahabwa amafaranga y'urugendo iyo bagiye mu kazi aho bari bukore urugendo rurerure kandi babyemererwa n'itegeko. ibi bibazo n'ibndi Umuyobozi w'akarere ka Ngororero bwana Ndayambaje Godefroid yavuze ko bifitiwe ibisubuizo biri hafi ngo kuko byaganariwe muri nama yaKomite Nyobozi.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Bwana Munyentwari Alphonse wari waje kwifatanya n'abakozi mu munsi mukuru yavuze ko umukozi agomba guhabwa ibyo yemererwa n'amategeko kugirango arangize neza inshingano ze.

Kuri uyu munsi kandi umukozi wabaye indashyikirwa yahawe igihembo. Ni TWAYIGIZE Ose ushinzwe imishahara y'abalimu n'abaganga.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*