E-MBONI | 

Buri murimo ugira umwambaro ujyanye nawo

Inama zose zihuza abacukuzi b’amabuye y’agaciro n’inzego zinyuranye zamagana ubucukuzi butemewe n’amategeko ndetse hakanatangazwa n’ibihano ku bazabirengaho birimo gufungirwa umurimo wo gucukura. Kugeza ubu mu karere ka Ngororero haracyaboneka iyi nenge mu mirenge yose ikagize uko ari 13.

Inama yahuje Umuyobozi wungirije ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, petrole na gaz Bwana Munyengabe Emmanuel n’abakora umwuga w’ubucukuzi, komite nyobozi y’akarere n’inzego z’umutekano kuri uyu wa 24/04/2018 yatinze kuri ubu bucukuzi butuma inyungu za benshi zihazaharira.

Bimwe mu bitiza umurindi icukura  rya forode bwana Munyengabe yavuze ko ari ubucukuzi bwa gakondo bwiganje mu mirenge yose yavuzwe hejuru kuko ngo aribwo butuma amabuye ajya mu migezi noneho bigakurura abo bita abakanyazi bayashakisha muri iyo migezi nyuma bakayagurisha forode. Yavuze ko hakoreshejwe imashini zabugenewe ngo nta buye ry’agaciro na rimwe ryajya hanze y’ibirombe bityo abakanyazi bagacika intege. Ama kampani 38 niyo acukura amabuye y’agaciro mu karere ka Ngororero.  Nibura  17 muri yo niyo agaragaza ibikorwa.  Hacukurwa Coltan , gasesgereti, wolfram, amabengeza nka amethyst,  ngo hari n’andi avanze. Umusaruro wa buri kwezi aho kwiyongera uragabanuka: urugero nko m’Ugushyingo 2017 habonetse umusaruro ungana na toni 53,500 wa Coltan ivanze na cassiterite, igihe muri werurwe  2018 habonetse toni 40,661.

Indi nenge ikunze kugaruka mu bucukuzi ni uko kampani  zitari nke zitita bihagije ku bakozi bazo; hari abadafite imyambaro  ijyanye n’uyu murimo, abadafie ubwishingizi n’abakorera mu ndaki zakurura impanuka zigahitana abantu. Ibi byose bigomba gukosorwa kimwe no kubungabunga ibidukikije. Kampani zita ku gusubiranya aho zacukuye ni mbarwa. Imigezi irangizwa. Abaturage birirwa mu migezi bakora ubucukuzi butemewe.

Nk’uko byavuzwe n’umukozi wa Ngororero Mining Company (NMC) izindi mbogamizi ziri mu bucukuzi ni  amikoro make y’abacukuzi bituma bakoresha bwa buryo bwa gakondo. Ahacukurwagwa n’abakoloni basize bahangije ibidukikije birazaharira; inkangu n’ubuforoderi  nabyo biri mu bihombya ba nyiri amakampani.

 Mu ngamba zafashwe harimo kuva mu bucukuzi bwa gakondo hagakorwa ubujyanye n’ighe, ishoramari mu bucukuzi rikitabwaho, gukorana n’inzego z’ibanze kugirango harwanywe ubucukuzi bwa frode, kampani zigomba guha abakozi bazo ibyangombwa bikenerwa mu bucukuzi, gutegura amahugurwa y’inzego z’ibanze n’amakampani ku bucukuzi bwemewe n’amategeko kugirango frode icike ku buryo burambye.

Umuyobozi w’akarere bwana Ndayambaje Godefroid yagarutse ku buryo ubucukuzi butemewe butwara ubuzima bw’abantu aho yagaragaje ko nta gihe kirekire gishira hatabitswe umuntu wagwiriwe n’ikirombe. Aha yasabye abacukura gukoresha abakozi b’inzobere barangije za kaminuza;  gukoresha imashini zitandukanya umucanga n’amabuye mu rwego rwo kurwanya frode no gukumira gukanyaga mu baturage.  Ngo aho bazasanga imyobo yakwangiza ubuzima bw’abantu hazafungwa, nyirikampani yamburwe uruhushya rwo gucukura.

 Bimaze kugaragara ko Ngororero  ari kamwe mu turere dufite amabuye y’agaciro ahagije haribazwa icyakorwa ngo ubucukuzi burusheho guteza imbere aka Karere.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Madame Kanyange Christine yasabye ubwunganizi  buhoraro bwa serivisi za mine, petrole na gaz ku rwego rw’igihugu. Yanavuze ku bacukuzi  badasora kandi bigenwa n’itegeko: 500frws kuri buri hegitari ku wahawe uruhushya rwo gushakashaka kubuso bunini. Abakozi b’akarere bafite ubucukuzi mu nshingano basabwe gushyira ahagaragara abadasora bakarangiza inshingano zabo.

 Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Ngororero na Rutsiro Colonel Ndengeyinka we yasanze Imashini za jigs nazo zaba igisubuzo kuko zituma hatagira amabuye atwarwa n’amazi  yifashishwa mu kuyungurura, bityo nta baturage bajya gukanyaga mu migezi, frode nayo ngo yagabanuka.

 

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*