Imbaga y'abaturage berekeza ku rwibutso rwa Kesho.

Kuri iki cyumweru cyo kuwa 8/04/2018 mu karere ka Ngororero kwibuka jenoside yakorewe abatutsi byabereye ku rwibutso rwa Kesho mu murenge wa Muhanda. Igikorwa cyateranije komite nyobozi y'Akarere inzego z'umutekano intumwa za rubanda Hons Ngabo Amiel Mukandekezi Petronille na Nyabyenda Damien. Hari imbaga y'abaturage baje kunamira inzirakarengane 1 719 ziruhukiye ku rwibutso rwa Kesho.

Abacitse kw'icumu rya jenoside bakaba basaba ku uru rwibutso rwarushaho gutunganywa ndetse kubera amateka maremare rufite rukaba rwakorwaho ubushakashatsi bwimbitse bityo rugashyirwa mu nzibutso ku rwego rw'isi.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*