E-MBONI | 

Icyumweru cy'icyunamo cyatangijwe n'urugendo rwo kwibuka hirya no hino mu mirenge

Kuri uyu wa 7 Mata 2017 mu murenge wa Kavumu niho gutangiza icyumweru cy'icyunamo byabereye ku rwego rw'Akarere. Iki cyumweru cyatangijwe n'Urugendo rwo kwibuka inzirakarengane zishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ziruhukiye ku rwibutso rwa Kavumu. Rwitabiriwe n'abaturage b'imirenge ya Kavumu, Sovu na Kageyo barangajwe imbere n'umuyobozi w'akarere ka Ngororero Bwana Ndayambaje Godefroid ari kumwe na Hon depute Nyabyenda Damien, inzego z'umutekano n'abakozi b'imirenge yavuzwe hejuru

Ku rwibutso rwa Kavumu abayobozi n'abaturage bunamiye inzirakarengane 374 ziharuhukiye. Uru rwibutso ni rumwe mu nzibutso 7 zibarirwa mu karere ka Ngororero mu mirenge 6 kuri 13 igize aka Karere: inzibutso za Cyome na Kibirira mu murenge wa Gatumba, Kesho muri MUHANDA, Kavumu mu murenge wa Kavumu, urwibutso rwa Kabaya mu murenge wa Kabaya, urwa Nyange mu murenge wa Nyange, urwa Ngororero mu murenge wa Ngororero.

Urwibutso rwa Kibirira rushyinguwemo imibiri 24138, urwa Kesho 1,719, Kavumu 374, Kabaya 192, Ngororero 8,473, Nyange 7,720. Urwa Cyome rwibutsa abatutsi baroshywe mu mugezi wa Nyabarongo rwanditseho amazina 450 

Urwibutso rwa Kavumu ruri mu murenge wa Kavumu ugizwe n'imisozi miremire. Imvura nyinshi ntiyabujije abaturage kwitabira gutangira icyumweru cy'icyunamo. Bateze amatwi ibiganiro binyuranye byabateguruwe kuri uyu munsi nyuma baza no gutega amatwi ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulka yagejeje ku banyarwanda ryahise kuri Radiyo Rwanda.
Nk'uko byagiye bigaragazwa n'abayobozi b'imirenge, ibiganiro byanabereye mu midugudu 419 igize akarere ka Ngororero.

 Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*