Inzego zose zemeje ko imyiteguro imeze neza

 Muri iki gitondo tariki 5/04/2018 Komite Nyobozi y'Akarere, inzego z'umutekano abayobozi b'imirenge, ibitaro n'ibigo nderabuzima bari mu nama yo gutegura icyumweru cy'icyunamo. Muri rusange imyiteguro igeze kure, hari imibiri 7 yabonetse mu mirenge ya Muhororo I6) na Sovu (1) izashyingurwa mu cyubahiro ku nzibutso rwa ngororero na Kavumu

Ku rwibutso rwa Nyange hateganijwe gushyingura mu cyubahiro imibiri 16 yabonetse mu murenge wa Nyange na 33 yabonetse mu murenge wa Murundi wo mu karere ka Karongi bihana imbibi.

Ibiganiro bizabera mu midugudu; abazabitanga barahuguwe; ubukangurambaga bwarakozwe mu baturage bose bagomba kubahiriza iki cyumweru.

Abashyinguwe mu nzibutso bazunamirwa ku matariki akurikira:

7  inzibutso za Kavumu (umurenge wa Kavumu) na Kabaya mu murenge wa Kabaya.

 

8/04/2018 urwibutso rwa  Kesho mu murenge wa Muhanda

10/04/2018 urwibutso rwa Ngororero mu murenge wa Ngororero

13/04/2018 inzibutso za Cyome na Kibirira mu murenge wa Gatumba

14/04/2018 urwibutso rwa  Nyange mu murenge wa Nyange

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*