Inzoga z'inkorano zibikwa mu bigega bimwe bifite litiro 5000.

Urebeye kure wagira ngo ni inzu yo guturamo ariko ni uruganda kuko rwatahuwemo litiro 27 000 z'inzoga zitwa Tarama munyarwanda n'Icyotsi zari mu bigega (tanks) bimwe bibika litiro 5000, ibindi 3000, ibindi 2500, hari n'ibijyamo 200. Zifite agaciro kari muri miliyoni makumyabiri (20,000,000 frws)

Ibi byatahuwe mu Murenge wa Ngororero, akagari ka Rususa, umudugudu wa Rukaragata kuri uyu wa 8/02 /2018. Ibyo biyobyabwenge byamenwe mu rwobo rwacukuwe n'abaturage imbere mu ruganda nyirizina.

Ni ibiyobyabwenge kuko mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu bigeze kubinywa bavuga ko uwabaga yabinyoye yameraga nk'umusazi, akarara mu bigunda nyuma bikamuviramo uburwayi.

Umukecuru Mariya Rose Mukahodali ahamya ko uru ruganda rumaze imyaka 5 rukora kandi ko yiboneye abari barasaritswe n'izo nzoga ko batari abantu nk'abandi ngo kuko iyo basindaga barandavuraga bakinyarira,....

Gusa ngo abaturage babonye ububi bwazo kuko ngo bazicitseho. 

Biravugwa ko uruganda ari urw'uwitwa Niyindora Pierre Claver utashoboye kuboneka igihe bamenaga umutungo we. Iyo urebye ubona rwari rukomeye kuko inzu yengeragamo yari ishashemo ama carreaux ariko umwanda ari wose. Yazigemuraga hirya no hino yifashishije imodoka ya FUSO .

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Ngororero bwana Simpenzwe Pascal mu nama yagiranye n'abaturage nyuma yo kumena buriya burozi; yabibukije ko inzoga z'inkorano ari umuzi w'ibibi byinshi nk'amakimbirane ya hato na hato mu ngo, kuva mw'ishuri kw'abana, gutwara inda zitateganijwe, ubukene, ugusenyuka kw'ingo n'ibindi...

Inzoga z'inkorano zagaragaye hirya no hino mu mirenge nka Gatumba, Sovu Kabaya na Muhanda. Police ikaba yari imaze kuzihashya izimena abazenga bagacibwa amande n'inzego z'ibanze.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/ PRMCO Ngororero District.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*