E-MBONI | 

Intore ku rugerero zubakira ubwiherero utishoboye

 Nyuma y'uko Ministre w'Ubutegetsi bw'Igihugu agiranye inama n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, kuri uyu wa 6/02/2018 kuri Ngororero stadium habareye inama nyungurana bitekerezo  yahuje inzego zose kuva ku mudugudu kugeza ku Karere. Abiyatabiriye bunguranye ibitekerezo kuri human security na food security.u bijyanye na human security havuzwe ku ingo zitagira ubwiherero, abantu batuye mu mazu ameze nabi, imirire mibi n'isuku n'isukura muri rusange. Hafashwe umwanzuro ko ingo zose zigomba zifite ubwiherero bwiza bitarenze tariki 28/02/2018.

 Ku bijyanye na food security ngo hari aho byagaragaye ko gahunda ya SHISHA KIBONDO ikomwa mu nkokora n'abagurisha ibyo bahawe kandi bakabigurisha abishoboye. Ibi inzego zose zasabwe kubirwanya ku buryo iriya mfashanyo igirira akamaro abo yagenewe koko. Ikindi buri wese yasabwe kugenzura niba buri muturage afite akarima k'igikoni kuko gafasha cyane  mu kurwanya imirire mibi. Inama yitabiriwe n'umuyobozi w'Akarere ka Ngororero Bwana Ndayambaje Godefroid ari kumwe n'umwungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Bwana Kuradusenge Janvier, abayobozi b'ingabo na police , abayobozi b'ibitaro bya kabaya na Muhororo.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*