E-MBONI | 

Intore ku rugerero mu murenge wa Bwira zifite uruhare rukomeye mu kugoboka abatishoboye

Intore ku rugerero mu murenge wa Bwira kimwe n'ahandi mu yindi mirenge zikomeje kurangwa n'ibikorwa byo kugoboka abatishoboye birimo kubaka uturima tw'igikoni, ubwiherero no gusana amazu. Uru rugerero rufite akazi katoroshye kuko hakiri ingo zidafite ubwiherero, n'amazu avugwa ko ari hanyuma ya nyakatsi. Gusa hari icyizere ko uru rubyiruko ruzasiga ibi bibazo bikemutse kuko imbaraga zubaka ari zose.

Nyuma y'inama Ministre Kaboneka yagiranye na ba gitifu b'imirenge hagamijwe kurandura imirire mibi, gutura heza no kwimakaza isuku, mu karere ka Ngororero hafashwe ingamba ko inzego zose zishyize hamwe kugirango izi ntego zizagerweho.

Urubyiruko ruri ku rugerero rukaba ruzafata iya mbere hiraya no hino mu tugari no mu midugudu

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*