E-MBONI | 

Imikoreshereze y'ingengo y'imari y'Akarere yunguranyweho ibitekerezo birambuye.

Itsinda ry'Abadepite bagize komisiyo y'ingengo y'imari n'umutungo by'igihugu basuye akarere ka Ngororero baganira na komite nyobozi, ba gitifu b'imirenge, inzego z'umutekano n'abayobozi b'amashami hagamijwe kumenya ibipimo by'ingengo y'imari Akarere kahawe mu mwaka wa 2017/2018; aho igeze ishyirwa mu bikorwa n'imbogamizi Akarere kahuye nazo mu ishyirwa mu bikorwa ry'iyo ngengo y'imari.

Harebwe kandi uko uburinganire bw'abagabo n'abagore bwinjizwa mu ngengo y'imari n'uburyo bwinjizwa muri gahunda zitandukanye z'iterambere; hanasuzumwa uburyo igenamigambi rishingira ku byifuzo by'abaturage; uruhare rw'Inama Njyanama mu igenamigambi ry'Akarere by'umwihariko uruhare rwa buri cyiciro kigize Inama Njyanama (abajyanama rusange, abagore, urubyiruko, abafite ubumuga, PSF).

Hanarebwe imikoranire y'Akarere n'ikigo cy'Igihugu cy'imisoro n'amahoro mu gukusanya imisoro n'amahoro; hanasuzumwa ikigereranyo cy'amafaranga Akarere kinjije mu myaka 3 ishize.

Imikoranire ya Komite Nyobozi n'abagize Inama Njyanama y'Akarere nayo yagarutsweho by'umwihariko ku bijyanye n'ingamba zokongera umutungo, gushyiraho ibipimo by'amahoro, gukurikirana imshinga y'iterambere ry'Akarere, imicungire y'imishinga ya Leta n'iyo Akarere gafatanije n'abafatanayabikorwa.

Ibndi byunguranyweho ibitekerezo ni imikoranire ya JADF n'Akarere, imitangire y'amasoko, kwishyura abaturage ibyabo byangirijwe n'ibikorwa by'inyungu rusange, imikoreshereze y'ikoranabuhanga mu micungire y'ingengo y'imari y'Akarere. 

Imyenda Akarere kabereyemo abandi, niyo kaberewemo nayo yatinzweho. Hamenyekana niba Akarere gafite ingamba zo kwishyuza na ko kwishyura by'umwihariko ba rwiyemezamirimo. Aba nabo harebwe niba batambura abaturage nk'uko byagaragaye hamwe na hamwe.

Imicungire y'umutungo w'Akarere kimwe n'imirenge yitaweho hagamijwe kumenya niba ucunzwe neza kandi niba ababishinzwe babifitye ubumenyi buhagije. 

Itsinda ryari riyobowe na Hon. Kayitare Innocent ryasanze muri rusange ingengo y'imari ikoreshwa neza, ritanga inama ku ngingo zimwe na zimwe kandi risezeranya ubuvugizi ku mbogamizi Akarere katabonera imyanzuro ihamye.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*