ku munsi w'intwari hatangijwe ku mugaragarro Umurene Kagame Cup

Umunsi w'intwari mu karere ka Ngororero wizihijwe mu mirenge yose. Ku rwego rw'akarere wabereye mu murenge wa Hindiro ahahuriwe n'abaturage b'umurenge wa Matyazo bahegereye.

Ibirori byatangijwe n'akarasisi k'ibyiciro binyuranye by'abaturage ndetse n'abanyeshuli. Abahinzi n'abanyabukorikori bamuritse ibyo bejeje n'ibyo bakora.

Mu magambo yashimangiwe hagarutswe cyane gushishikariza urubyiruko n'abakuze kugira ubutwari batera ikirenge mu cy'intwari z'u Rwanda zitanze  ngo amahoro agaruke mu gihugu.

Mu karere kose kandi hamuritswe abarinzi b'igihango 18 bo ku rwego rw'akagari Mmurenge wa Kavumu(17) mu murenge wa Matyazo(1).

Nyuma y'ibirori Umuyobozi w'akarere Ndayambaje Godefroid yatangije ku mugaragaro amarushanwa "umurenge Kagame CUp ". Kuri foot ball y'abahungu equipe ya Matyazo yahuye n'iya Hindiro umupira urangira Hindiro itsinze ibitego 3 kuri penality.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*