E-MBONI | 

Minisitri w'Umuco na Sport yakoranya umuganda n'abaturage b'umurenge wa Muhanda.

Kuri uyu wa 27 /01/2018 minister w'umuco na sport Uwacu Julienne yifatanije n'abaturage b'umurenge wa Muhanda mu muganda rusange ngaruka kwezi aho bahanze umuhanda mu kagari ka Bugarura winjiye mu nzuri za Gishwati.

Nkuko Nkundakozera utuye muri kaka kagri abivuga we na bagenzi be, uyu muhanda niwuzura uzatuma amata ava mu nzuri za Gishwati kimwe n'icyayi bahinga byongera agaciro. 

Minister Uwacu Julienne mu kiganiro yagiranye n'imbaga y'abaturage nyuma y'umuganda yabibukije gusigasira umutekano, kurwanya ibiyobyabwenge, kwamaganira kure ihohoterwa, guca inda z'indaro mu bangavu no guhora bazirikana indangagaciro na kirazira nyarwanda bishingiye ku muco. Minister Julienne kandi yatinze ku munsi w'intwari uri hafi kwizihizwa akangurira buri wese kurangwa n'ubutwari tuzirikana buri gihe abanyarwanda bitanze kugirango u Rwanda rube uko rumeze ubu.

 Hon minister Julienne kandi yatinze ku kunoza imirire by'umwihariko y'abana; yagarutse kw'isuku igomba kuranga buri wese kandi hose avuga ko indwara nyinshi zizahaza abakuru n'abana ziterwa n'isuku nke.

Yagize ati niyo warya neza ubungana iki ntacyo byakumarira udafite isuku. Aha yavuze ku kugwingira kw'abana asaba ababyeyi kwitabira uturima tw'igikoni bakagaburira abana indyo yuzuye. Yibukije ko kuba abaturage bamwe na bamwe bakirangwa n'imirire mibi akenshi atari ukubura ibyo barya ko ahubwo baitita ku ndyo yuzuye irimo ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n'ibitera imbaraga.

 Nyuma yo kuganira n'abaturage minister Uwacu Julienne yagiranye ikiganiro cyihariye n'abakozi b'umureng wa Muhanda. Yagarutse kw'isuku n'imirire itari myiza kuri imwe mu miryango y'Akarere ka Ngororero akebura abagronome n'abashinzwe imibereho y'abaturage guhagurukira iki kibazo ntikizongere kumvikana mu karere.

Minister Julienne yatinze cyane ku bayobozi batarangiza inshingano bashinzwe. Yavuze ko aba bagomba gukurikiranwa n'inzego zibishinzwe. Yibukije ko abayobozi babereyeho abaturage ko buri muyobozi agomba kubaagira indorerwamo ye. Ati: niba abaturage bafite imibereho mibi umuyobozi aba ari mubi naho niba babayeho neza umuyobozi aba ari munzira iboneye.

Umuyobozi w'Akarere Ndayambaje Godefroid yagaragaje ibibazo bikomeye byugarije Akarere nko kuba umujyi wa Ngororero utagira amazi. Aha yasobanuye ko WASAC yabigizemo uruhare kuko akarere karangije ibyo kasabwaga byose kugirango amazi aboneke uruhare rwa WASAC rukaza kubura. Minister Julienne yamwijeje ubuvugizi mu gihe kitarambiranye. Ku bijyanye n'imirire mibi n'isuku nke bikigaragara mu ngo zimwe na zimwe mayor Ndayambaje yavuze ko  urugamba rwo guhashya ibi bibi ari kururwana afatanije n'inzego zose.

Nshimyumremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*