Mu ruzinduko bakoreye mu Karere ka Ngororero itsinda ry’abadepite 10 riyobowe na Hon. Nagabo Amiel ryarebye uko imishinga y’amajyambere yifashe  rinakora ubusesenguzi ku mibereho y’abaturage.

Nk’uko ukuriye itsina yabivuze ngo hari imishinga ikeneye kunonosorwa nk’umuhanda Gatumba-Nyange uherutse kubakwa ariko ukaba utujuje ibyangombwa kuko ngo hari aho usanga udafite ubugari buhagije.

Imihanda ikorwa mu rwego rwa VUP nayo ngo hari aho usanga iri kwangirika itenguka bikaba ari ngombwa gutera ibiti ku nkengero zayo.  Umuhanda mubi ugana ku bitaro bya Muhororo nawo ngo ubangamiye abarwayi cyane cyane abagore batwite.

 Na none ku bikorwa remezo hari amashuli atagira ubwinyagamburiro  nk’ibibuga byo kwidagaduriraho ibi ahanini bikaba biterwa n’uko yubatse mu misozi miremire.  Hari aho abana bagikora ingendo ndende bajya kw’ishuli nko mu murenge wa Bwira mu kagari ka Gashubi ; hari kandi abo mu tugari twa Muramba na Kirwa ho mu murenge wa Kageyo nabo bafite iki kibazo. Amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 atagira ibikoresho byunganira abana mu masomo nayo aracyariho

 Haracyaboneka imihanda ifite amateme ashaje, indi ikaba idafite imiyoboro itwara amazi bikayiviramo gusenyuka itaramara kabiri.

Ikindi giteye impungenge ni amazu yubatse ku Mukore wa Rwabugiri aho inzu y’umwami  ikomeje kwangirika kandi yubatswe ubugira kabiri. Imvura iyo iguye inaratura. Amacumbi yagenewe ubukerarugendo ngo ntabyazwa umusaruro kandi hashize igihe yuzuye.  

Abadepite basanze ikibazo cy’amazi adahagije kikiriho mu karere ka Ngororero. Ibi bigatuma isuku iba nke nk’ahantu hahurira abantu benshi nko ku bigo by’amashuli, amasoko, amaresitora, …. Ubuyobozi bw’Akarere bwatunze agatoki WASAC igenda biguru ntege mu gukemura ikibazo cy’amazi.

Abadepite kandi binjiye mu mibereho myiza y’abaturage aho basanze isuku n’imirire hari aho bitari shyashya:  ngo abaturage batari bake nta bwiherero bwujuje ibyangombwa bafite,  ngo hari n’abakirarana n’amatungo batinya ko bayiba.  Imibare y’abana bafite imirire mibi ndetse na bamwe mu bakuru nayo ngo hari aho ikiri hejuru.

Abadepite bashatse no  kumenya niba gahunda ya “shisha kibondo” igera ku bagenerwabikorwa kandi niba hari impinduka. Aha ngo nubwo iyi ndyo yuzuye ibageraho hari aho ikoreshwa nabi kandi hari n’isuku nke by’umwihariko mu bana. Ku miturire hari abaturage bataragera mu midugugudu, hari n’abagituye mu manegeka. Ikindi ngo basanze ibiciro by’ ibibanza byo mu mudugudu birahanitse.

Ku bibazo bikunze kugaruka mu baturage ngo byaragabanutse cyane.  Gusa haracyagaragara ibibazo by’ingurane ku mitungo yangirijwe n’ibikorwa remezo bifitiye abaturage inyungu rusange.

Indi mpungenge abaturage bagaragaje ni iy’abakora imirimo ya VUP bahembwa bakerewe kandi batagombye kurenza iminsi 15 batarahembwa.  Aha hifujwe ko imikoranire na Saccos yarushaho kunoga bakajya bahembwa ku gihe

Abahinzi bashaka kuvugurura urutoki ngo ntibabona imbuto y’imibyare. Bakaba bavuga ko ariyo mpamvu usanga hari intoki nyinshi zitavuguruye. Abahinga ibirayi mu mirenge ya Sovu na Kavumu nabo barataka kubura isoko ry’umusaruro wabo. Aha depite Izabiriza Marie Mediatrice yanenze imikorere y’abagronome avuga ko imihigo yabo yagombye kwita ku mpinduka zitegerejwe n’abaturage.

Amafaranga yishyurwa mu gihe cy’ihererekanya ry’ubutaka ngo  ni menshi ku bafite ubutaka buto. Aha ikibazo gihari ni uko abaherekenya ubutaka bufite are 50 ngo bishyura nk’abahererekanya ubufite hegitari yose. Ibibazo byinshi birazwi mu mirengeno mu tugari ngo ariko ntibisubizwa.

 Abadepite kandi basanze amakimbirane akomoka ku buharike hari aho yahawe intebe nko mu mirenge ya Bwira, Ndaro, Sovu na Kavumu. Urugomo, akarengane n’ubujura ngo biri mu bikomeje kubanagamira abaturage. Nko mu kagari ka Rugeshi mu murenge wa  Kavumu havugwa abagizi ba nabi bagera naho batema inka. Mu murenge wa Matyazo na Ndaro naho iryo shyano ryarahabaye .

 Abana b’abakobwa batwita inda z’indaro ngo bari hose. Hon. Mukantabana Rose ati  ni ikibazo cy’umuryango gikwiye guhagurukirwa. Ati ikibabaje nuko abatera inda batajya ahagaragara kubera kwiyumvikanira kw’imiryago ndetse n’inzego z’ubutabera  zivuga ko zishingira ku bimenyetso gusa. Aha yatanze urugero rw’umwarimu Nsabiyaremye Jean Claude wasambanije umwana yigishaga akamutera inda akaba atarakurikiranwe n’inzego zibishinzwe.

Hon. Kayitare we yagize ati abakobwa baterwa inda ntawe ubitayeho . Yatanze urugero ko nko mu murenge wa Kavumu yabaruye abangavu  87 batwite inda z’indaro (2014-2017),  mu murenge wa  Muhororo 25 naho muwa  Ngororero habaruwe 83. Iki kibazo kiri hirya no hino mu mirenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Bwana Ndayambaje Godefroid  yemeye ibyavuye muri raporo ku bijyanye n’imishinga ifite ibibazo, isuku n’imirire mibi.  Ku bijyanye n’imiturire yagarutse ku miterere y’akarere k’imisozi miremire ituma amanegeka akomeje kubaho. Yasabye abakozi  buri wese mu ishami akoreramo  gushyiraho ake kugirango ibibazo abadepite basanze mu baturge bibonerwe umuti. Gusa yemeje ko ibibazo byagabanutse kuko  ngo abakozi bose mu mirenge no mu tugari bari mu myanya. Ku bijyanye n’ingurane mayor Ndayambaje yavuze ko inama zatanzwe n’abadepite zizubahirizwa.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*