E-MBONI | 

urubyiruko ni imbaraga z'igihugu zubaka

 Kuri uyu wa 17/01/2018 mu mirenge yose hasojwe gahunda y'intore mu biruhuko. Ku rwego rw'akarere uyu muhango wabereye mu murenge wa Kabaya aho wayobowe n'umuyobozi w'akarere Bwana Ndayambaje Godefroid ari kumwe na komiseri muri komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge Muhire Antoine, Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko Maniraguha Isaac, inzego z'umutekano n'abaturage b'umurenge wa Kabaya.

Intore zagaragaje ibyo zakoze nko kugoboka abatishoboye zibubakira amazu 4, gusana amazu 12, ubwiherero 74 n'uturima tw'igikoni 96. Zitaye no kw'isuku, kunoza imirire, ubwisungane mu kwivuza kandi ziyemeje gukomeza igihe zibonye umwanya.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*