E-MBONI | 

Kuva ku mudugudu kugeza ku karere bose bitabiriye icyumweru cyo kurwanya ruswa.

 

Ibi byavugiwe mu nama mpuzabikorwa yatangirijwemo  ku mugaragaro icyumweru cyo kurwanya ruswa 1-9/12/2017. Abitabiriye iyi nama bunguranye ibitekerezo ku kurwanya ruswa, kuri Ndi umunyarwanda, umutekano w’abantu n’ibintu, umutekano w’ibiribwa, ubutabera, uburenganzira bwa muntu. Yitabiriwe n’abayobozi b’inzego zose kuva ku mudugudu kugeza ku karere. Yitabiriwe kandi n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo abakozi ba minisiteri y’ubutabera, aba minisiteri y’ubuzima, abayobozi b’inzego z’umutekano mu karere n’abandi.

Muri iyi nama umushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Rubavu yasobanuye ruswa icyo ari cyo uburyo itangwa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Aha yavuze ko kuyirwanya bireba buri wese. Kuko imunga ubukungu bw’igihugu, ikambura umuntu uburenganzira ndetse n’ubumuntu bwe.

Umyobozi w’ibitaro bya Kabaya avuga ku buzima yatangaje ko isuku nke ikomeje kuba intandaro y’indwara zinyuranye asaba abayobozi bose kwita ku baturage babafasha kurandura burundu isuku nke ikigaragara ku mubiri, ku myambaro, mu tubare, mu ma restora,  mu masoko mu ngo n’ahandi.

Umuyobozi wa police mu karere ka Ngororero SSP Gasangwa Marc yunganiye umushinjacyaha agaruka ku byaha byiganje muri Ngororero birimo  gukubita no gukomeretsa byagarutse inshuro  47 mu mezi 3 ashize , ubujura inshuro 57, gusambanya abana inshuro 15, kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge birimo urumogi n’ inzoga z’inkorano. Yasabye urubyiruko kubigendera kure, anasaba ababyeyi kubyirinda kuko ngo nibyo musingi w’umutekano muke mu ngo, ihohoterwa, amakimbirane, kuvutsa mugenzi wawe uburenganzira bwe, ubukene, abana bata ishuli n’ibindi….

Muri iki gihe kandi twegereje impera z’umwaka umuyobozi w’ingabo mu turere twa Ngororero na Rutsiro  Colonel Ndengeyinka John yasabye abayobozi bose kuwitaho by’umwihariko. Yavuze ku byaha byo kwangiza imitungo y’abandi nko gutema inka, gutemagura no kurandura imyaka. Yagarutse kuri ruswa avuga ko nayo iri mu bihungabanya umutekano. Yanagarutse ku biyobyabwenge asaba buri  wese kubitahura agatungira agatoki inzego zibishinzwe.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Madame Kanyange Christine we yagarutse ku mutekano w’ibiribwa aho abaturage bakwihaza kandi bagasagurira amasoko. Yibukije inyungu zo guhuza ubutaka, gukoresha amafumbire, imbuto z’indobanure, ubworozi bujyanye n’igihe butanga umukamo uhagije ko biri mu by’ingenzi bibungabunga umutekano w’inda.

Yakomoje ku mbaraga Leta ishyiramo kugirango abaturage bihaze mu biribwa: imbuto zatumizwaga mu mahanga zigiye kujya zituburirwa mu Rwanda kandi Leta ishyiremo nkunganire. Ibirayi bizatuburirwa mu murenge wa Sovu, ingano mu murenge wa Kabaya, urutoki ni mu mirenge ya Matyazo na Ngororero, ibigori muri Matyazo na Hindiro.

Iinganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi nazo ziragenda ziyongera . Aha yatanze urugero rw’ikaragiro rya Mukamira rikeneye amata menshi ariko akaba ataboneka. Aha Madme Kanyange yongeye gusaba aborozi ko bagomba gucika ku bworozi gakondo, inka bakazigirira isuku bakazubakira ibiraro bizirinda isayo. Aha yanasabye abagemura amata kuyagirira isuku kandi bakayageza ku makusanyirizo atarangirika. Abayobozi b’inzego zose by’umwihariko ab’umidugudu biyemeje gushyira mu bikorwa ingamba zafatiwe mu biganiro byatanzwe.

Zimwe muri izo ngamba ni izi zikurikira: abayobozi b’imidugudu bihaye ibyumweru 2 inka zose zikaba ziri mu biraro bisakaye bizira isayo. Biyemeje ko gahunda yo gutubura imbuto izashyirwa mu bikorwa nta nkomyi. Ku bijyanye no kurwnaya ruswa, kubungabunga umutekano  basabye telefoni y’ushinzwe umutekano mu mudugudu kugirango amakuru arusheho gutangirwa ku gihe. Bavuze kandi ko bagiye gukora ubukangurambaga bwimbitse ku babyeyi n’abana kugirango gahunda y’intore mu biruhuko izatange umusaruro.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*