aborozi bavuga ko umukamo ari muke kubera inka zititaweho uko bisabwa

Ikaragiro rya Mukamira ryakira n’amata avuye mu karere ka Ngororero. Gusa nk’uko umuyobozi w’akarere Ndayambaje Godefroid yabivuze amata ava mu karere ayoboye aracyari make cyane.  Ni muri uru rwego yayoboye inama y’aborozi yasuzumiwemo uko umukamo wakwiyongera. Yabahamagariye kuva mu bworozi bwa gakondo bakinjira mu bworozi bujyanye n’igihe.

Ariko se ubworozi bwifashe bute muri aka karere? Aborozi ubwabo bemeza ko bacyorora ku buryo bwa gakondo ibi bigatuma  umukamo uba muke. Inka z nyinshi ngo ziba mu kijagi, ntizigaburirwa neza. Aborozi bemeza ko bazigaburira urubingo n’imitumba ndetse ngo n’urwiri. Kuzigurira ibiryo byazo byo ngo biri kure kuko ngo nta bushobozi abenshi bafite kandi ngo igiciro cy’amata kiri hasi.

Rwamasirabo Innocent ni umworozi wo mu murenge wa Ndaro. We avuga ko n’ubworzi bwa gakondo ntabwo bigejejeho  ko ahubwo bororera mu kavuyo. Yagize ati nibura uburyo bwa gakondo inka zarishaga ku gasozi zikabona ubwatsi buhagije kandi zigakamwa amata aryoshe.  Ati ubworozi bw’iki gihe buri mu kavuyo, buri hanyuma ya gakondo kuko inka z’ubu ziragwingiye, amata yazo ntaryoha kandi iyo araye bucya yapfuye. Nta biraro byiza zigira ahenshi zibera mu kijagi. Aborozi biyemerera ko inka bazifashe nabi kuko ngo borora bishakira ifumbire. Kuko ngo hari  n’abatunze inka zikamwa litiro 1.

Ikindi bemeza gisubiza ubworozi inyuma ni inzara y’inka. Nta byo kurya bihagije zifite. Ingamba se zaba izihe kugirango bareke kororera ifumbire gusa  ahubwo haboneke n’umukamo uhagije. Ngo bakeneye imbuto y’ubwatsi bwongera umukamo, ibiryo by’amatungo ndetse n’intanga. Aha veterineri w’akarere Bizimana Francois yavuze ko ikibazo cy’intanga cyakemutse kuko ngo n’imashini zikora azote yifashishwa mu kubika intanga zavuye kuri 1 zigera kuri 3

Indi ngamba ngo nuko aborozi bagomba kwibumbira mu matsinda ku rwego rw’umurenge kandi hakabahob ishuli ryo mu kiraro ndetse n’abajyanama b’ubworozi. Aya matsinda yaza yigana aya twigire muhinzi, abajyanama b’ubuhinzi n’ ishuli ry’abahinzi mu murima. Ibi bikazatuma umukamo wiyongera.

Ikindi aborozi bemeza nuko inka nayo ikeneye iby’ubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga. Gusa ngo ntabwo zibibona kubera amikoro make ya bene zo.

Ikindi aborozi bagarutseho nuko hari inka za gahunda ya Girinka usanga zifashwe nabi. Inka nziza nyinshi zahawe abatishoboye zabaga zihaka ariko zageraga iwabo zigasubira inyuma. Umworozi Badaga ati ese waba utishoboye ugashobora inka irya ibiro 200 ku munsi?

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Madame KANYANGE Chistine yijeje aborozi kubaba hafi kugirango ibibazo bituma umukamo ukomeje kuba muke bive mu nzira. Yabasabye kwihanangiriza abashumba babo kugira isuku haba ku mubiri haba mu nzuri,  yanabasabye kwibumbira mu matsinda, gufata inka neza bazubakira ibiraro bituma zitaba mu kijagi no gukora ibishoboka byose bakazigaburira neza zigatanga umukamo uhagije.

 

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*