E-MBONI | 

iki kiraro kiztuma abaturage bahahirana kurushaho n'abanyeshuli badasiba ishuli

Kuri uyu wa kane tariki ya 23/11/2017 mu murenge wa BWIRA akagari ka Bungwe umudugudu wa Nkuli hatashywe ikiraro cyo mu kirere gihuza imirenge ya Sovu na BWIRA. Cyubatswe na company yitwa Bridge to Prosperity gifite uburebure bwa 79 m cyuzuye gitwaye 31,000,000 frws. Kizatuma imfu zatwaraga abaturage n'ibyabo bitewe no kuzura k'umugezi wa Satinsyi zivaho. Kizatuma abanyeshuli biga mu rwunge rw'amashuli rwa Bungwe biga nta nkomyi, Kizatuma abaturage barema isoko rya Birembo batongera kurara nzira batinya kurohama. Umuhango wayobowe na mayor Ndayambaje Godefroid ari kumwe n'inzego z'umutekano. Yabwiye abaturage ko kuba bavuye mu bwigunge ari zimwe mu mbuto basarura ku miyiborere myiza dukesha Nyakubahwa Paul Kagame. Abasaba kugifata neza.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*