V/M FED Kanyange Christine mu mnteko y'abaturage mu kagari ka Rutovu

Mu murenge wa Sovu inteko z' abaturage zakorewe mu tugari twose. Ku rwego rw' umurenge inteko yakorewe mu kagari ka Rutovu  aho V/ MAYOR FED Madame KANYANGE Christine ari kumwe na DCLO AIP Aliane Muhorakeye baganiriye n' abaturage kuri gahunda zikurikira:

Kurwanya amakimbirane mungo no gukangurira ababyeyi kwita ku nshingano zabo , kwirinda ibiyobyabwenge, kwirinda impanuka, gukorera mu masibo, isuku, gukangurira urubyiruko kwitabira umurimo, isuku mu biraro by' amatungo, kwirinda inda zitateganyijwe, kurangiza kwishyura ubwisungane mu kwivuze  n' ibindi.

Nyuma yo kuganira hakemuwe ibibazo by' abaturage,  inama Kandi yitabiriwe na ES w' umurenge ari hamwe n' abakozi ku murenge no ku kagari, umuyobozi w' ingabo zikorera Sovu na kavumu 2Lt Victor Karemera, Dasso, abahagarariye Njyanama y' umurenge n' abandi batandukanye. 

Abaturage bishimiye ibiganiro bahawe n' abayobozi kandi bafatanya gukemura ibibazo byabajijwe baboneraho no gusaba umushyitsi mukuru kuzagaruka bakaganira ku buryo burambuye.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*