Ingabire na Dusengimana bakekwaho ubugizi bwa nabi.

Mu kagari ka Rutare bayiciye ururimi, mu kagari ka Binana bayishe bayiteraguye ibyuma. Aya mahano ntiyari aherutse.

Inama y'Umutekano yabereye mu Kagari ka Binana umudugudu wa Busoro kuwa 25/11/2017 kuva 10h30 kugeza 13h yateranye iyobowe n'umuyobozi wa Reserve Force mu karere ka Ngororero Colonel Frank Byagatonda. Ni nyuma y'aho abagizi ba nabi bateye ibyuma inka yahakaga ya NIYIBIZI Gaudence kugeza ipfuye. Uyu mukecuru kandi yari amaze iminsi yibwe inkoko y'isake n'ingurube. Abakekwa aribo INGABIRE Jean Claude na DUSENGIMANA bashyikirijwe Police. Abandi bakekwa bageze kuri Police ni KANYANGE Agnes, INGABIRE Gerardine na NDAYISHIMIYE Sylvain.

Buri rugo mu zigize imidugudu ya Busoro Gahanda na Kabara rwategetswe gutanga Frw 1.000F yo kwishyura ayo matungo yangijwe akaba afite agaciro ka 400.000Frw akazatangwa bitarenze kuwa mbere . Yiyemeje kandi gukaza amarondo cyane ko twasanze muri uwo Mudugudu amarondo adakora neza.
Kw'ifoto  ni INGABIRE Jean Claude na DUSENGIMANA. Mu nzu babamo ngo habonetse  umupanga uriho amaraso. Hari hashize igihe gito inka itemwe umurizo mu murenge wa Ndaro.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*