Saa kumi n'imwe ingeri zose ziba zatangiye sport

Abato ntibatanzwe

Baragorora ingingo

Kuwa 18/11/2017 mu mu rwego rwo gukurikirana imikorere y'itorero ku mudugudu hashingiwe ku masibo hashyizweho, mukarere ka NGORORERO mu murenge wa Bwira kuva saa 05h00' za mu gitondo abaturage bazindukiye muri sport ya bose aho baturuka mu masibo atandukanye muri buri kagari baza kuri mucaka bagahurira ku kibuga cya Bungwe bagakora imyitozo ngororamubiri.
Nyuma bongeye kwibutswa akama...ro k'itorero ku mudugudu bibutswa kugira indangagaciro na kirazira(kugira isuku ku mubiri mu rugo,kwita ku bana hirindwa imirire mibi,abana bose bakagana ishuli, kwirinda amakimbirane mu ngo no kwitabira gahunda za Leta.
Igikorwa k itabiriwe na gitifu w'umurenge wa Bwira, ba gitifu b'utugari ,abakozi b'umurenge, umukozi w'akarere ufite mu nshingano umuco na sport. Hari n'abanyamahanga 8 b'abafatanyabikorwa bubaka ikiraro cyo mu Kirere gihuza imirenge ya Ndaro na Bwira. Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu madame KANYANGE CHRISTINE nawe yihatanije n'abaturage b'umurenge wa Bwira .Yibukije abaturage akamaro k'itorero ku mudugudu ,impamvu yo kuba bari mu masibo icyo bizafasha muri izi ndangagaciro. Bibukijwe kandi inshingano z'intore yo ku mukondo n'iyo ku ruhembe rw'iburyo n'ibumoso. Igikorwa cyasojwe  06h00. Iyi gahunda ikorwa kuwa mbere,kuwa gatatu no kuwa gatanu no kuwa gatandatu.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*