SSP DPC Gasangwa Marc mu gikorwa cyo gutera igiti


Kuwa 19/11/2017 kuva saa 07h00 kugeza saa 10h00, mu murenge wa Muhanda, akagari ka Nganzo umudugudu wa Gisebeya kuri site ya Kabyaza habaye igikorwa cy'umuganda udasanzwe kubufatanye bw'Akarere na na police ikorera mu karere ka NGORORERO, ingabo,Dasso, urubyiruko n'Abaturage mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano yasinyanywe hagati ya POLICE na Ministere y'Ubutaka n'Amashyamba. Hatewe ingemwe z'ibiti by''inturusu 12000 kuri hectare 8 ubwitabire bwari bushimishije kuko haje abantu 700.
Nyuma y'Umuganda umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu Madame Kanyange Christine afatanije n'umuyobozi wa police SSP Gasangwa Marc  baganirije abaturage ku ngingo zikurikira :

*Akamaro k'amashyamba
*kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana no mu ngo muri rusange
*kugira uruhare rufatika mu iterambere ry'igihugu hasigasirwa ibimaze kugerwaho
*Kurwanya Umwanda,ahatuwe naho abantu bahurira muri rusange
*Kwirinda impanuka z'uburyo bwose
*Kwitabira Gahunda za Leta:Umuganda , Itorero ryo kumudugudu, gutanga ubwisungane mu kwivuza

Abaturage bishimiye iki gikorwa cy'indashyikirwa cyo kumanuka k'umudugudu kw'inzego z'umutekeno zikifatana nabo mu bikorwa by'iterambere.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*