Intumwa za komisiyo hamwe na komite nyobozi y'akarere ka Ngororero

Nyuma y’iminsi itandatu bagenzura amadosiye y’abakozi intumwa za komisiyo y’Igihugu y’abakozi ba Leta ziyobowe na Bateta Jeanne zagiranye inama n’abakozi b’akarere, abayobozi b’ibigo by’amashuli, ibitaro n’ibigo nderabuzima aho baganiriye ku mategeko agenga imicungire y’abakozi ba Leta.

Nyuma y’ikiganiro abakozi bahawe umwanya uhagije wo kubaza ibyo badasobanukiwe. Icyagaragaye nuko abakozi bari bafite inyota yo kumenya abategeko abagenga. Mayor Ndayambaje Godefroid wari muri iki kiganiro yasabye iyi komisiyo ko yageza ku bayobozi b’amashuli, ibitaro n’ibigo nderabuzima iby’ingenzi bikubiye muri aya mategeko kugirango bajye bayifashisha mu gucunga neza abakozi bashinzwe.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*