Umurenge wa Matyazo ukomeje kwanikira iyindi mu kwesa imihigo. Wongeye gutwara igikombe cya 2106/2017 n’amanota 89,6% ikaba yahawe na cheque ya 250,000frws. Iki gikombe kibaye icya 3 kuva 2014/2015.

Kuba baza ku mwanya wa mbere umunyamabanga nshingwabikorwa Habiyakare Etienne yavuze ko babikesha gukorera hamwe nk’ikipi. Ibi bikaba byatumye bagira amanota 54.5/60 mu bukungu, 28.1/30 mu mibereho myiza na 7/10 mu miyoborere myiza. Yose hamwe akabyara 89,6%

Nk’uko byavuzwe n’umukozi w’akarere ushinzwe igenamigambi, ikurikirana n’isuzuma ry’imihigo Birorimana Jean Paul; kuba uyu murenge uza ku mwanya wa mbere ngo uba wabiharaniye nk’uko amatsinda yawusuzumye nayo yabigaragaje.

Mu muhango wo gutanga ibikombe ku mirenge itatu ya mbere (Matyazo, Kabaya na Ngororero) umuyobozi w’akarere Ndayambaje Godefroid yagarutse ku mwanya wa 17 akarere ka Ngororero gaherutse kubona mu ruhando rw’utundi turere, avuga ko nta gucika intege ko ahubwo buri wese agomba gukomeza gutanga umusanzu we kugirango ubutaha Ngororero izaze mu myanya y’imbere. Yongeyeho ko ingamba zikomeye zafashwe kandi ko ubushake n’ubushobozi buhari.

Mayor Ndayambaje yaboneyeho kwibutsa abayobozi b’imirenge ko imihigo itagira impinduka ku bagenerwebikorwa bayo ari baturage iba ibaye imfabusa.

Iriya mirenge 3 yaje imbere mu kwesa imihigo ni nayo iri imbere mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza, uwa Matyazo ukaba anariwo ujya utwara ibikombe muri urwo wego. Umurenge wa Ndaro niwo waje ku mwanya wa nyuma n’amanota 79,1%.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero Dstrict

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*