Bihaye icyumweru kimwe ngo babe bakemuye ibibazo by'isuku nke.

Mu nama yo kuwa 4/10/2017 yahuje komite nyobozi, inzego z'umutekano abayobozi b'mirenge n'utugari, ba perezida ba Njyanama ikibazo cy'isuku nke cyatinzweho cyane. Hifashishijwe amafoto herekanywe uburyo isuku nke ari ikibazo gikomeye hirya no hino mu mirenge.

Imwe mu mirenge yanenzwe harimo uwa Matyazo. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa mbere tariki ya 9/10/2017 hateranye inama yahuje abafatanyabikorwa batandukanye muru uyu murenge barimo abajyanama b'ubuzima, abayobozi b'imidugudu, komite z'abagore, umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Gashonyi...

Abari mu nama bihaye icyumweru kimwe kugirango ibibazo byose bijyanye n'isuku bibe byakemutse. Inama yari iyobowe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'uyu murenge ari kumwe na perezida wa Njyanama n'inzego z'umutekano.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*