indashyikirwa zahawe ibihembo

 

Umunsi mpuzamahanga w'umwarimu waranzwe n' imikino yahuje abanyeshuli n'abalimu, gushyikirizwa ibihembo ku barimu b'indashyikirwa muri buri murnge no ku rwego rw'akarere.

Abarimu bongeye kwibutswa gukunda umurimo no kuwukorana umurava n'ubwitange. Mwarimu yasabwe gukomeza kuba intanga rugero haba kw'ishuli haba aho ataha akarangwa n' imyitwarire myiza ikwiye umurezi koko.

Uyu munsi wizihijwe mu gihe hari kunengwa isuku nke irangwa muri bimwe mu bigo by'amashuli, kuri bamwe mu banyeshuli no muri zimwe mu ngo. Aha abarimu basabwe by'umwihariko kwita ku isuku y'abanyeshuli bafatanije n'ababyeyi babo.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*