Komite nyobozi y'akarere ka Ngororero

Abayobozi b’imidugu, utugari n’imirenge, inama njyanama, bakanguriwe uruhare rwabo mu kwihutisha iterambere. Bibukijwe ko umusingi wa byose ari umutekano nk’uko abayobozi b’ingabo na police babishimangiye.

Mu kiganiro ku mutekano cyatanzwe n’umuyobozi w’ingabo mu turere twa Ngororero na Rutsiro Colonel Ndengeyinka yagaragaje ibyaha bigaruka kenshi kandi ngo biteye inkeke: urugomo ruterwa n’inzoga z’inkorano, gufata abana ku ngufu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, inda z’abakobwa mu mashuli, abana bata ishuli, isuku nke by’umwihariko ku bana no mu ngo, ubujura, kunywa ibiyobyabwenge.

 Mugenzi we uyobora police mu Karere ka Ngororero SSP Gasangwa Marc mu kumwunganira yatanze imbare ifatika: Mu mezi 3 ashize icyaha cyo gukubita no gukomeretsa cyagarutse inshuro 33, ihohoterwa ry’abana n’abagore inshuro 15, urumogi hafashwe udupfunyika 2492, gusambanya abana byabaye inshuro 9. Ibi ngo bikorwa ahanini n’abafitanye isano n’abo bana, abakozi bo mu rugo, abaturanyi ba hafi,…..ngo hari aho umwana wari wasambanijwe aherutse kuvuga ati: “….nabonye akura ikintu mw’ipantalo akinyinjiza mu kibuno…”Ubujura buciye icyuho bwo bwagaragaye inshuro 25.

DPC Gasangwa Marc yavuze ko kugirango ibi byaha bicike buri wese agomba guharanira umutekano, agakumira icyaha kitaraba, akaba ijisho rya mugenzi we kandi agatangira amakuru ku gihe.

Aba bayobozi b’inzego z’ibanze bagejejweho gahunda ya Leta y’imyaka 7 ya mandat ya perezida wa Repubulika. Mu kiganiro yatanze umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Kanyange Christine yavuze ko abayobozi bagenda biguru ntege cyangwa se batuma gahunda zo kuvana abaturage mu bukene zitagerwago ngo ntibazongera kwihanganirwa.

Urugero rwatanzwe ni gahunda ya girinka munyarwanda; ngo hari aho yabaye “girinka muyobozi.” Ikindi ngo hari aho amata yagenewe abana bafite imirire mibi usanga acuruzwa cyangwa anywebwa nabo atagenewe. Gahunda ya shisha kibondo igahinduka “shisha mugabo.” Naho igenamigambi rifatwa abaturage batarigizemo uruhare, imishinga ibitura hejuru batazi imvo n’imvano ngo ntibizongera kubaho.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Kuradusenge Janvier yatanze ikiganiro kirambuye kw’isuku. Yifashishije amafoto yagaragaje ko isuku muri amwe mashuli, mu bikoni byayo, mu bwiherero iteye inkeke. Aha yabajije icyo amafaranga agenerwa aya mashuli mu kwiyubaka amara. Ikindi giteye inkeke ni aho usanga abana ndetse n’abakuru barwaye amavunja. Aha hibajijwe uburyo umunyeshuli yarwara amavunja abarimu bamwigisha bakigira ntibindeba.

Iyo umuturage arwara amavunja, akararana n’amatungo umuyobozi we aba amaze iki? Iyo abana birirwa ku muhanda wa kaburimbo bambaye imyenda idaheruka kumeswa, isuku nke ku mubiri yarabaye umuco ibi byose abayobozi barebera bukira bugacya abayobozi n’ababyeyi baba bari he?

Ibi byose ngo bituruka ku burangazi bw’abayobozi kuko ngo ntibyumvikana ukuntu abayobozi b’imidugudu batazi uko abaturage baturanye babayeho. Aha hatanzwe urugero ku mudugudu wa Butare mu kagari ka Rwamiko mu murenge wa Matyazo ahabanotse abana barwaye amavunja bakaba bahanduwe n’ingabo zikorera hafi aho. Umuyobozi wazo mu karere yibajije niba abarimu bigisha abo bano bazi icyo bakora.

Mayor Ndayambaje n’ikiniga cyinshi yibajije ukuntu umuyobozi yaryama agasinzira agaheza afite abaturage babayeho nabi kuri buriya buryo. Aha abayobozi bose bakozwe n’ikimwaro biyemeza ko bitazasubira. Nyamara si ubwa mbere bafata icyemezo nk’iki. Mayor Ndayambaje yavuze ko bibaye ubwa mbere n’ubwanyuma haboneka abayobozi nk’aba yongeraho ati” agapfa kaburiwe ni impongo.”

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District.

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*