Barahiriye kuzatunganya inshingano bahawe

“Kubahiriza uburenganzira bw’abagenerwa serivisi bose, gukoresha ukuri mu kazi… “ni zimwe mu ngingo zikubiye mu ndahiro  abakozi banyuranye b’akarere ka Ngororero barahiriye kubahiriza. Abenshi muri bo  ni abakozi b’utugari n’imirenge barimo abanyamabanga nshingwabikorwa , abakozi bo mu butaka, abashinzwe amakoperative…..

Umuyobozi w’akarere Ndayamaje Godefroid yashimiye abarahiye abasaba kuzirikana ibikubiye mu ndahiro bakoze by’umwihariko kubahiriza Itegeko Nshinga. Yagize ati kudatanga serivisi bihanwa n’itgeko kuko ni ugutatira igihango cy’indahiro twarahiye.

Yanavuze ko gukoresha ukuri mu kazi ari ingenzi ngo kuko bigaragaza ko umukozi yateye imbere kandi ko arangiza neza inshingano ze. Mayor Ndayambaje yibukije ko buri mukozi agomba kuba afite dosiye yuzuye irimo ibaruwa igushyira mu kazi, fotokopi ya diplome iriho umukono wa noteri , umwirondoro, ifoto ngufi, icyemezo cy’uko utakurikiranywe n’ubutabera n’ icyemezo cyo kwa muganga.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/ PRMCO Ngororero District.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*