Amwe mu mazu yatujwemo n'abahoze mu manegeka baishoboye

Mu muhango wo gutuza imiryango 8 mu mudugudu w'icyitegererezo wa Kigali mu murenge wa Matyazo Ministre w'umuco na siporo akaba n'imboni ya guverinoma mu karere ka Ngororero yihanangirije abaturage ko bagomba kwitwararika kw'isuku.

Yagize ati "iyo ababyeyi mwatumiwe mu birori muza mukeye ariko twahura n'abana banyu ku mihanda baje gushungera imodoka tukagwa mu kantu kubera isuku nke ibarangwaho."

Aha ministre Uwacu yongeye kwibutsa abaturage ko indwara ziterwa n'isuku idahagije ziri muzizahaza abana cyane. Ati "niyo wamugaburira neza ute adafite isuku yo ku mubiri no ku myambaro biba imfabusa kuko za runyunyusi zikururwa n'umwanda arizo zitwara intungamubiri zakagenewe umwana."

Aha yaboneyeho kwibutsa abahawe amazu ko bagomba kuyafata neza bakayagirira isuku ko kandi bagomba kuva mu cyiciro cya 1 cy'ubudehe bakajya mu cyisumbuyeho kuko ngo babonye ibyangombwa by'ibanze (inzu n'ibikoresho )   bifatwa nk'umusingi mu kwiteza imbere.

Ministre Uwacu yagarutse ku cyumweru cy'ubumwe n'ubwiyunge aho yakanguriye abaturage b'akarere ka Ngororero kwirinda icyakurura amacakubiri yabasubiza inyuma ahubwo bagahora baharanira iterambere ryabo.

Abaturage bahawe amazu bashimiye ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bavuga ko yabakuye mu manegeka aho bari ma mavundi akabatuza mu nyumba. Uretse amazu meza bahawe aba banyamahirwe begerejwe poste de sante, amashuli y'incuke, isoko rya kijyambere n'amashuli y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka icyenda. 

Ku bijyanye n'amazi n'amashanyarazi nabwo ngo bashonje bahishiwe kuko biri hafi kubageraho. Ibikorwa bimaze kugera muri uyu mudugudu bimaze gutwara akabakaba miliyoni 100 ibindi biracyaza.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*