Biyemeje kuva mu buraya bagahindura imibereho

 

Urubyiruko rwavuye mu mwuga w’uburaya rwaganiriye n’urwego rw’umutekano rwa police rugaragaza ko rushaka guhindura imibereho.

 Ibyo ngo bazabigeraho  bafata ingamba zo kuzamura imyumvire batanga amakuru y’aho batuye, barwanya ubusinzi bushobora kubaviramo ibikomere ndetse n'urupfu, bategura neza imibereho yabo, birinda inda zitateganyiwe, birinda gukoresha ibiyobyabwenge…

Muri uko guhindura imibereho ngo barashaka kwegera abayobozi ku umurenge, utugali n’midugudu bagatanga umusanzu wabo mu ngamba zo kuzamura imyumvire ndetse bakanishyura ubwisungane mu kwivuza kuko uburwayi budateguza.

Bazajya bitabira inteko z'abaturage n' umuganda ndetse n'izindi gahunda za Leta  banatange amakuru arebana n'Umutekano.

Kubateza umutekano muke  hemejwe ko  uru rubyiruko rugomba gutanga amakuru no gusobanurira abaturage ibibi byawuhungabanya kandi rukagira uruhare rukomeye mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Umuyobozi wa police mu Karere ka Ngororero SSP Marc Gasangwa ari kumwe na AIP Aliane Muhorakeye ushinzwe guhuza urwego rw’umutekano rwa police  n’abaturage bafashije uru rubyiruko gushyiraho ihuriro bise “Turwanye uburaya” rizayoborwa n Mukasharangabo Solange. Iri huriro ngo rizabafasha gusubirana agaciro uburaya bwari bwarabambuye.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/ PRMCO Ngororero District

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*