abaturage barashima bakananenga imitangire ya serivisi

 Mu kiganiro kirambuye cyateguwe na Tubibe Amahoro na ADI Terimbere  ku nkunga y’umushinga PPIMA uterwa inkunga na NPA abaturage baranenga bakanashima itangwa rya serivisi mu rwego rw’imiyoborere myiza.

Ibi babigaragariza ku ikarita nsuzumamikorere igaragaza uko baha agaciro imitangire ya serivisi, uko ababaha serivisi babibona ubwabo no ku kiganiro hagati y’abahabwa n’abatanga serivisi.

By’umwihariko abaturage bashima uburyo bakemurirwa ibibazo mu nteko z’abaturage,  mu mugoroba w’ababyeyi ,  nyuma y’ umuganda n’ahandi.

Ibibazo by’ingenzi byagaragajwe byerekeye ibyumba by’amashuli bishaje, ubucucike bw’abana mu mashuli nko ku kigo cy’amashuli yo Kunturo mu murenge wa Matyazo , icya Gisebeya mu murenge wa Kabaya; aho abana iyo mvura iguye  ngo basubizwa iwabo cyangwa bakirundira mu mashuli babyigana kuko andi aba atura.  Amashuli y’imyuga akiri make nayo ni ikibazo.  Ikindi ngo abaturage ntibarasobanukirwa n’imikorere ya BDF.

Amazi  akiri make ndetse atanaboneka  nko ku bigo by’ubuzima bya FOSACOM , amashanyarazi ataragera kuri site z’imidugudud nka Bambiro , Nyenyeri,, Bukonde mu murenge wa Kabaya  n’ahandi bibangamiye abaturage.   Abakozi bake kuri za fosacom nka Mabuye na Rugali, kubura abakozi ba mituweli bakira abaturage muri week end nabyo byashyizwe ahagaragara.

Amafaranga atangwa kw’ihererekanya ry’ubutaka nayo ngo akomeje kubangamira abaturage. Barifuza ko yatangwa hakurikijwe ingano y’ubuso. Banagaragaje ko ibyiciro by’ubudehe hari aho bitishimiwe. Ubujurire bwakozwe n’abataranyuzwe ngo nabwo ntibwakemuye ikibazo byose.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Kanyange Christine nawe yemeza ko abaturage bafite ukuri nko ku byumba by’amashuli bishaje. Avuga ko impamvu bikiboneka ari uko byari byinshi ariko ko uko umwaka utashye bigenda bigabanuka kubera ingufu nyinshi Leta ishyira mu kubaka amashuli. Amashuli y’imyuga adahagije nayo azongerwa ndetse ngo hari iriri hafi kubakwa mu murenge wa Sovu.

Ikibazo cy’amazi kiracyariho koko ariko ngo ku bufatanye na Wassac  kiri mu nzira yo gukemuka kuko ngo ingengo y’imari ihari kandi inyigo zikaba zarakozwe. Aho amashanyarazi ataragera ni ikibazo koko ngo ariko ahari imiyoboro itaracanira abaturage iri hafi gufungurwa nko mu mirenge ya Ndaro na Bwira. Gusa ngo abagituye mu manegeka bo izo ngufu ntazo bazabona. Ikindi ngo Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ishyize imbaraga mu gukwirakwiza ingufu z’imirasire mu baturage batuye mu nsisiro, no mu byiciro byihariye nk’icy’abajyanama b’ubuzima.

Ku birebana n’abakozi ba mituweli badakora muri week end cyangwa ku minsi ya conge ngo hari gahunda yo gusaba RSSB kongera abakozi. Gusa ngo habaho no kujya ibihe kugirango abaturage bahabwe serivisi bakeneye mu minsi y’ikiruhuko.  

Ku kibazo cy’amafaranga y’ihererekanya ry’ubutaka vice mayor Kanyange yasobanuye ko  ibi bigengwa n’itegeko. Yongeyeho ko iki kibazo kigaruka kenshi kandi ko ubuvugizi buzakomeza kugirango abaturage boye gukomeza kuremererwa.

Ku bijyanye n’ibyiciro by’ubudehe bitishimiwe na bamwe mu baturage V/M Kanyange yavuze ko  amakosa yagaragaye agenda akosorwa ku rwego rw’akagari . Gusa yanenze abaturage batanyurwa, bashaka guhora bateze ibiganza. Yongeyeho ko abagezweho na gahunda za Leta zo gukura abaturage mu bukene bagomba kumva ko bagomba kuva mu cyiciro barimo bakimukira mu kindi; cyane cyane iyo izo gahunda nka Girinka bazimaranye igihe kirekire.

Temahagari Sylivestre ni imboni y’imiyoborere myiza mu murenge wa Gatumba. Ahangayikishijwe n’ibigo by’ubuzima bitagira amazi n’amashanyarazi . Yibaza niba serivisi batanga nko  ku babyeyi baje kubyara ziba zinoze. Mugenzi we Komayombi wo mu kagari ka Ngoma umurenge wa Kabaya yagaragaje imishinga ifitiye abaturage akamaro itarangizwa neza na bamwe muri ba rwiyemezamirimo.

 Muri rusange abaturage bagaragaje ko amazi n’amashanyarazi bidahagije. Gusa ubuyobozi bw’Akarere bwabijeje ko bashonje bahishiwe.

Abaturage barashima umushinga wa PPIMA kuba warashoboye kubahuza n’abayobozi bityo imiyoborere myiza ikarushaho kunoga. Ngo mbere abaturage batinyaga abayobozi ariko ngo ubu  ubusabane ni bwose.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/ PRMCO Ngororero District.

 

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*