Ibiganza bye byahababariye

 

Mu kagali ka Mugano, umurenge wa Ngororero  umugore witwa NIYONSENGA Chantal yatwitse umwana we witwa  YANGIRIYENEZA Eric w'imyaka 9 ngo amuziza ko yakoze mu nkono y'ibishyimbo. Byabaye ahagana mu ma saa mbili z'ijoro ryo kuwa 20 rishyira kuwa 21/09/2017. 

Amakuru dukesha urwego rw'umutekano DASSO avuga ko uriya mubyeyi yaziritse amashara ku biganza by'umwana we yarangiza agashumika.

Uyu mwana wahohotewe yajyanywe mu kigo Isange One stop center gikorera mu bitaro bya Muhororo aho ari buganirizwe akanahumurizwa ku ihohoterwa ryamukorewe. Aha kandi niho ari buhabwe serivisi z'ubuvuzi k'ubuntu.

Uyu mubyeyi wangirije ikibondo cye ari mu maboko ya police station ya Ngororero. 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*