Kirazira guhohotera umwana

Abatwara ibinyabiziga biyemeje gukoma imbere abasambanya abana.

Mu mahugurwa bagiranye na Komisiyo y'igihugu y'uburenganzia bwa muntu abamotari, abanyonzi n' abashoferi bafashe icyemezo ko batazahishira abatubahiriza uburenganzira bwa muntu, by'umwihariko abana.

Nyuma y'ubushakashatsi bwakozwe n'iriya komisiyo byagaragaye ko akenshi abana bahohoterwa n'abantu bafitanye isano ya hafi mu miryango. Ibi ngo byagaragajwe n'imibare y'abana basambanijwe. Abatwara ibinyabiziga nabo bashyizwe mu majwi na buriya bushakashatsi.Aba bakaba biyemeje gushyira ku karubanda uwo ariwe wese uhohotera umwana ku buryo ubwo aribwo bwose.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/ PRMCO Ngororero District

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*