Komite nyobozi irasaba ko ibipimo bya mituweli bizamuka

Ba gitifu b'imirenge bihaye iminsi 15 bakaba bari hejuru ya 80%

Mu nama yamaze umunsi wose yahuje komite nyobozi, inzego z’umutekano n’abayobozi b’imirenge kuri uyu wa mbere tariki ya 11/09/2017; ingingo y’ubwisungane mu kwivuza yatinzweho. Abayobozi b’imirenge  iri imbere nka Kabaya na Matyazo basangije bagenzi babo ibanga bakoresha ngo kwishyura ubwisungane mu kwivuza byihute.  

Umubyeyi Ildegonde uyobora umurenge wa  Kabaya yavuze ko ingufu nyinshi yazishyize mu bukangurambaga ariko akaba afite n’umwihariko w’ibimina n’inama z’abahetsi bikora neza. Aha ngo niho abaturage bishyurira ubwisungane bwabo ku bwinshi. Nyuma yo kumva impanuro zinyuranye ba gitifu b’imirenge bihaye iminsi 15 bakaba bakemuye ibibazo biri mu bwisungane mu kwivuza imibare ikazamuka. Benshi bakiri munsi ya 65% ngo bazaba bari hejuru ya 80%.

 Umurenge uri imbere ni Kabaya ufite 89,84% naho uwa nyuma ni Muhanda ifite 54,12% . Ijanisha mu karere kose ringana na 69,42%.  Intambwe imaze guterwa mu myishyurire y’ubwisungane mu kwivuza irashimishije kuko abaturage bavuga ko batagihutazwa cyangwa ngo bakwe amatungo ku ngufu. Kunyereza amafaranga ya mitiweli nabyo ngo byaracitse mu tugari.  Gusa umukozi wa RSSB ishami rya Ngororero Havugimana Venuste avuga ko muri 2016/2017 hari abagitifu b’utugari mu murenge wa Kabaya baba baranyereje amafaranaga y’ubwisungane mu kwivuza.

 Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*