Itorero mu mashuli ryatumye umuco nyarwanda ushinga imizi

Abayobozi b’uburezi mu mirenge bemeza koi torero ry’igihugu ryahinduye byinshi mu mashuli. Bavuga ko nyuma y’aho abarimu bamariye gutozwa hashyizweho komite ya ndi umunyarwanda ihwitura abalimu bakererwa, abadatunganya ibidanago, n’abateshuka ku zindi nshingano zijyanye no kwigira no kwihesha agaciro. basabwe gutanga raporo ya buri kwezi no kugaragaza udushya.

  Kubera itorero kandi ngo abana batojwe gufashanya ku buryo usanga hari ibigo bishyira hamwe bakishyurira ubwisungane mu kwivuza bagenzi babo, bakabagurira ibikoresho by’ishuli n’ubundi bufasha bw’ibanze.

 Abanyeshuli kandi ngo batozwa akarasisi (parade), isaha imwe buri cyumweru yahariwe ibikorwa by’torero, hari na gahunda y’agaciro TV ituma abana bamenya kuvuga no gutanga amakuru; ibi ngo bigatuma barushaho kugira disipline. Mu bigo by’amashuli kandi habaho gutumira ababyeyi mu nkera y’imihigo y’abana babo bikaba uburyo bwo gufatanya n’abalimu umurimo utoroshye wo kurera.

Mu nama yabahuje n’umuyobozi w’akarere Ndayambaje Godefroid ari kumwe n’inzego z’umutekano, umutahira w’intore n’umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza, bariya barezi basabwe gutanga raporo y’ibikorwa by’itorero buri kwezi bagaragaza udushya. Mayor Ndayambaje yababwiye ko bagomba kwifashisha itorero mu kuzamura ireme ry’uburezi, kwita ku isuku y’abanyeshuli by’umwihariko abo mu myaka yo hasi.  

Yagize ati byaba bidahwitse kwigisha indangagaciro na kirazira nyuma ugasanga abanyeshuli bafite umwanda haba ku mubiri no ku myambaro cyane cyane iyo bari iwabo mu ngo.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/ PRMCO Ngororero District 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*