Ishami ry'umuryango w' abibumbye ryita ku bimukira OIM ryahaye abasore n'inkumi bagera kuro 220  ibikoresho bijyanye n'imyuga inyuranye irimo ubudozi, ububaji, ubwubatsi, ububoshyi, kudoda inkweto n'iyindi.

Mukagasana washimiye OIM mw'izina rya bagenzi be yavuze ko impano bahawe zijyanye n'umuhigo w'akarere ka Ngororero wo kuvana urubyriuko mu bukene no kongera imirimo itari iy'ubuhinzi (off farm jobs)

Umukozi wa OIM wari muri uyu muhango yijeje urubyiruko ko izakomeza kuruba hafi mu rugamba rw'iterambere.

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu Kanyange Christine we yasabye urubyiruko gufata ibikoresho rwahawe neza kandi bikabyazwa umusaruro. Yabasabye ko nibabona amafaranga bagomba kwihutira gukoran n'ibigo by'imali kugirango barusheho kwiteza imbere.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/ PRMCO Ngororero District

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*