Mukamusoni(hagati wambaye umuhondo) yashyikirijwe ishimwe ry'ubutwari

Afite imbaraga z'umutima zatumye arokora abantu

Mukankusi Beatrice utuye mu mudugudu wa Gashaki, akagari ka Birembo ni umwe mu barinzi b’igihango bo mu murenge wa Kavumu. Afite ubumuga bw’amaguru yombi  agendera ku mbago ariko kuba afite imbaraga nke z’umubiri, iz’umutima zo ziratangaje. Izi nizo zatumye ashobora kurokora abatutsi bahigwaga mu gihe cya jenoside.

Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwamusuye kuri uyu wa gatatu 12/07/2017 mu kumugaragariza ko yakoze igikorwa cy’inyamibwa. Umwe mubo yarokoye amaze kumenya ko arasurwa yagize ati:”Muntahirize uwo mubyeyi muti umirimo wakoze wo guhisha abatutsi wakuviriyemo kuba umurinzi w’igihango, natwe ba mutima w’urugo twibumbiye mu rugaga rw’umuryango FPR Inkotanyi watubereye indahemuka turagushimiye.”

Uru rugaga rwashyikirije Mukamusoni inkunga y’ibikoresho bifite agaciro ka 103,000 frw n’ibahasha irimo 88,000frws.

NSHIMYUMUREMYI Jean Pierre/ PRMCO Ngororero District

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*